Gicumbi: Urubyiruko rwasabwe gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda

Minisitiri w’Umuco n’Inshingano Mbonera Gihugu Bizimana Jean Damascene yasabye abakiri bato kurenga amateka bakita ku kibahuza,arirwo rurimi rw’ikinyarwanda kuko arirwo ruzabafasha mw’iterambere ryabo.

Ibi MinisitiriBizimana yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku ya 21 Gashyantare 2025. Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Gicumbi, witabirwa  n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abarezi n’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya TTC de la  sale, ku nsaganyamatsiko igira iti: “Twige, tonoze Ikinyarwanda ururimi ruduhuza.”

Minisitiri Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko kurenga amateka no gucyebura abashaka kubayobya bakita ku kibahuza nk’Abanyarwanda. Yabasabye kandi kutavangira ururimi rw’ikinyarwanda mu gihe arirwo barikuvuga.

Yagize ati: “kubona ishuri rifite abanyeshuri bangana namwe, ntibyigeze bibaho, ibi bisobanura amahirwe atangwa n’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa umukuru w’igihugu.”

Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Umuco n’Inshingano Mbonera Gihugu

Yongeyeho ati: “urubyiruko mukora ibintu nkibi, ugasanga uvuye aha ugiye mu kiruhuko, wahura na nyogosenge uti: ‘Aunt how are you?’ Kugirango umwereke ko hari intambwe wateye, nyamara mwibuke ko kuvanga indimi z’indi n’ikinyarwanda, sibwo busilimu. Wamubwiye uti: ‘Masenge muraho? Muri amahoro? Ururimi rw’ikinyarwanda rubanzirize izo z’amahanga zose, kuzimenya ni ngombwa ariko duhe agaciro ururimi rwacu.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri TTC de la Salle, bavuze ko hari amagambo bakoresha yica ururimi rw’Ikinyarwanda ariko ko bakwiye kubihindura kugirango basigasire umuco n’ururimi rubahuza.

Ngenzi Fabrice yagize ati: “iyo muri kuganira mugakoresha ururimi rw’ikinyarwanda imbere y’abantu bituma mwisanzuye mutarya amagambo, biatandukanye no kuvuga uvangavanga indimi, gusa twe tubikora twiyemeje kubireka ahubwo tugaharanira kumenya no kunoza ururimi gakondo rwacu.”

Kuri uyu munsi kandi hahembwe Uwiringiyimana Patrick, umunyeshuri wo mu karere ka Rutsiro wahize abandi mu guhanga umuvugo, mu marushanwa yateguwe agamije gukomeza kubungabunga ururimi rw’ikinyarwanda.

Uyumunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wizihizwa buri mwaka taliki ya 21 Gashyantare, ukaba ugamije gusigasira no guteza imbere indimi kavukire ku isi hose. Ni umunsi wizihijwe ku nshuru ya 22 mu Rwanda.