Bamwe mu batuye mu Isantere ya Gatagara iri mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’itsinda ryitwa ‘Imparata’ kuko rikomeje kubangamira ituze n’umutekano byabo.
Abatuye muri iyi santere bavuga ko iri tsinda ‘imparata’ rigizwe n’abantu barangwa n’urugomo bishingiye ahanini ku kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Ngo baratinywa cyane kuko usanga bashyamirana n’abaturage, uvuze agakubitwa, bakambura aho banywera n’abandi bahuye mu gihe cy’ijoro.
Bimenyimana John utuye mu Gataraga ati “Ntawe uvuga, imparata zaremye udutsiko, mbese zireramo amakipe maze uwo bahuye nawe wese bagakubita. Ugize ngo aravuga nawe baramuhiga.”
Uwitwa Ngajimana Dieudonne ahamya ko baherutse gukubita murumuna we anasenyerwa inzu. Ati “Nta muntu ugeza saa kumi n’ebyiri akiri hanze.”
Rukundo Sam baherutse kwangiriza ibirahuri by’inzu acururizamo avuga ko izi mparata zarushije ubuyobozi imbaraga kuko ngo guhera kuri Noheri umwaka ushize yangirijwe arataka ariko ntacyo byatanze.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo cyamaze no kugezwa mu nzego zirimo Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Ubwo umunyamakuru wa ICK News yageraga aho izi mparata zangije imyaka y’abaturage zishaka amabuye y’agaciro, abari bahari bose bahise biruka bacyumva ko ari umunyamakuru, icyakora umwe muri bo yarahagumye ndetse yemera ko ari imparata.
Nubwo nta zina rye yatangaje, yagize ati “Njye ndi imparata. Njye naranafunzwe ndabibemerera, nitwe twiha akazi ntawukaduha.” Yongeraho ko biyita Ingabo zirwanira mu mazi ‘Marine’.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yemera ko ikibazo cy’imparata bakizi ndetse ko gahunda yo kubahashya yatangiye.
Ati “Izo mparata ni abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko hari ikigo cyacukuraga muri uwo Murenge wa Muhura kikaza guhagarara, bityo abaturage batangira kujya bajya kwibamo amabuye.”
SP Twizeyimana akomeza avuga ko mu minsi ya shize ari bwo batangiye gukorana n’inzego z’ibanze ndetse ngo abagera kuri 20 barafashwe bajyanwa mu kigo gifasha abantu gusubira ku murongo cya Muhura ‘Muhura Rehabitation center’.
Ati “Abandi baracyashakishwa ariko umubare munini ni uwafashwe. Turasaba ababigiramo uruhare kubireka kuko batazihanganirwa, abaturage nabo bagakomeza gutangira amakuru ku gihe.”
Ikibazo cy’imparata si ubwa mbere cyumvikanye mu Karere ka Gatsibo kuko no mu minsi ishize abatuye mu Murenge wa Kiziguro, Akagari ka Mbogo bakigaragarije itangazamakuru.
