Mali: Abarenga 40 bapfuye bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo zahabu

Abantu barenga 40 biganjemo abagore, bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo zahabu mu buryo butemewe n’amategeko mu gace ka Kayes gakungahaye kuri zahabu gaherereye mu burengerazuba bwa Mali mu mpera zi’ki cyumweru.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi ba zahabu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abapfuye bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu mwobo wasizwe n’ikigo gifite uburenganzira bwo gucukura zahabu bashaka ibisigazwa byazo.

Umubare w’abapfuye ntuvugwaho rumwe kuko, igipolisi cyo mu gace kabereyemo impanuka cyatangarije abanyamakuru ko abantu 48 aribo baguye mu kirombe, mu gihe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi yemeje ko umubare w’abapfuye ari 43.

Umuyobozi wa polisi yagize ati:”bamwe mu bapfuye baguye mu mazi. Muri bo harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo.” Ni mu gihe kandi ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Iyi mpanuka ibaye iya kabiri muri Mali yishe abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu byumweru bitatu gusa, nyuma y’uko byibuze abandi 10 bagwiriwe n’ikirombe mu mpera za Mutarama.

Mali ni kimwe mu bihugu bicukura zahabu nyinshi ku Isi, ariko ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibyubahiriza amategeko. Abacukuzi benshi bakoresha uburyo butizewe mu mirimo yabo, bityo bikaba intandaro y’impanuka za hato na hato zikunze guhitana abantu.

Abacukuzi batemewe, kenshi biganjemo abagore, bakunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ibibazo by’ubukungu.

Nk’uko ibitangazamakuru bibivuga, ikirombe cyagwiriye abaturage mu mpera z’iki cyumweru cyahoze gicukurwamo zahabu n’ikigo cy’Abashinwa.

Ubushinwa bwashoye imari cyane mu guteza imbere inganda zicukura amabuye y’agaciro muri Mali bitewe n’uko iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, nka zahabu, iron, manganese, lithium, na uranium.

Gusa nubwo iryo shoramari ryateje imbere ibikorwa remezo bya Mali, cyane cyane mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, ryanatumye guverinoma ijya mu mwenda mwinshi ifitiye u Bushinwa, bituma hari impungenge ku kwishyura iyo nguzanyo.

Ibikorwa by’ubucukuzi bw’Abashinwa kandi byakunze kunegwa kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije muri iki gihugu.

Muri iki gihe Mali iri mu makimbirane ashingiye ku kugabana amafaranga na sosiyete yo muri Canada yitwa Barrick iri muri zimwe mu yakomeye acukura amabuye y’agaciro mu gihugu.

Mu kwezi gushize, guverinoma ya Mali yafatiriye zahabu zifite agaciro ka miliyoni 245 z’amadolari y’Amerika zacukuwe na Barrick, inashyiraho impapuro zo guta muri yombi umuyobozi mukuru wayo, Mark Bristow.

Bwana Bristow yavuze ko adashidikanya ko amakimbirane azakemuka ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Bloomberg mu cyumweru gishize.