Ejo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, umugabo uturuka muri Romania yinjiye muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, yurira ku gicaniro nyamukuru, maze atangira kwangiza amatabaza atandatu yari ahari.
Ntibyagarukiye aho kuko n’igitambaro cyari kiri kuri alitari yahise agikuraho gusa abashinzwe umutekano bahise bamufata kuko acyurira kuri Altar hahise hajyaho urusaku rw’utwuma tw’intabaza ‘alarm’.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Butaliyani, by’umwihariko ikinyamakuru ANSA, avuga ko abashinzwe umutekano ba Vatikani bahise bamufata, nyuma bakamushyikiriza inzego z’umutekano z’u Butaliyani kugira ngo hakorwe iperereza.
Matteo Bruni, umuvugizi wa Vatikani, yatangaje ko icyo gikorwa cyakozwe n’umuntu “ufite ibibazo byo mu mutwe.”
Muri 2023 nabwo habaye igikorwa kijya gusa n’iki, ubwo umugabo yuriraga Altar hanyuma yiyambura imyenda. Icyo gihe nabwo yahise afungwa.
Itegeko rya Kiliziya Gatolika rizwi nka Code of Canon Law, riteganya mu ngingo ya 1210 ko ‘ahantu hatagatifu, nka Bazilika ya Mutagatifu Petero, hemerewe gusa ibikorwa bifasha mu isengesho, ukwemera, cyangwa iyobokamana. Ibindi bidahuye n’ibi birabujijwe.
