Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasinye itegeko rya Perezida rishyiraho ibihano ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), arushinja “ibikorwa bitemewe kandi bidafite ishingiro byibasiye Amerika na Isiraheli”.
Iri tegeko rishyiraho ibihano by’imari n’ibirebana na viza ku bantu bagira uruhare mu iperereza rya ICC ku baturage ba Amerika cyangwa ibihugu by’inshuti za Amerika.
Nyuma y’amasaha macye Trump ashyize umukono kuri iri tegeko, Isiraheli yahise ishimira Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuba yafatiye ibihano urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ivuga ko ibikorwa by’uru rukiko kuri Isiraheli “bidakwiye.”
Mu Ugushyingo 2024, ICC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Netanyahu kubera ibyaha by’intambara bivugwa ko yakoreye muri Gaza, ibyo Isiraheli ivuga ko bitari ukuri. ICC kandi yashyizeho itegeko ryo gufata umuyobozi wa Hamas.
Abacamanza bo muri urwo rukiko icyo gihe bavuze ko hari “impamvu zifatika” zerekana ko Netanyahu, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, na Mohammed Deif wa Hamas, bagize uruhare mu byaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Icyakora ICC yasohoye itangazo ryamaganira kure itegeko rya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse isezeranya gukomeza gutanga ubutabera n’ibyiringiro ku bihumbi by’inzirakarengane ku isi hose.
Iryo tangazo rigira riti: “Itegeko rya perezida rishaka gushyiraho ibihano ku bayobozi b’urukiko rifite ingaruka ku bwisanzure mu mirimo y’urukiko n’ubucamanza butabogama. ICC ihagaze neza ku bakozi bayo kandi isezeranya gukomeza gutanga ubutabera n’ibyiringiro kuri miliyoni z’inzirakarengane ku isi hose.”
Iki cyemezo cya Trump kandi ntabwo cyigeze cyishimirwa n’u Buholandi, igihugu cyubatswemo ingoro y’uru rukiko.
Abicishije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, yagize ati: “Imirimo y’urukiko ni ingenzi mu kurwanya umuco wo kudahana.”
Itegeko rya perezida Trump rivuga ko ibikorwa bya vuba bya ICC “byashyizeho urugero rubi” bishobora gushyira Abanyamerika mu byago byo gutotezwa, guhohoterwa no gufungwa.”
Amerika na Isiraheli bisanzwe ari ibihugu bitari ibinyamuryango bya ICC ibarizwamo ibindi bihugu birenga 120.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ni urukiko rukomeye ku isi kuko rufite ububasha bwo gukurikirana ibirego bijyanye n’ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bikorerwa hirya no hino ku isi.
