Ku Mulindi: Urubyiruko rw’i Ngoma rwatemberejwe Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025 itsinda ry’abaturage 145 b’Akarere ka Ngoma biganjemo urubyiruko basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ku Mulindi w’intwari mu karere ka Gicumbi.

Iri tsinda ryatemberejwe ibice bigize iyi ngoro ari nako basobanurirwa amateka y’ibice bihigize nk’ahaberaga inama, indake Perezida Kagame Paul yateguriragamo urugamba, ikibuga cyifashishwaga mu mikino iyo babaga baruhutse mu gihe cy’agahenge n’ahandi.

Visi Meya Mapambano n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma basobanuriwe byinshi ku mateka yo ku Mulindi

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko impamvu y’uru rugendo ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda kugira ngo bibarememo imbaraga zo kugera ikirenge mu cy’intwari zitanze zikageza u Rwanda ku iterambere.

Ati”Si uko rero badafite amateka yandi ahubwo ni ukugira ngo dukomeze kubaka urubyiruko rwacu, turwubake mu buryo bwuzuye hakurikijwe ubwitange bwa bakuru babo, ababyeyi babo bitanze kugira ngo igihugu kigere aho kigeze aha ngaha.”

Niyo mpamvu Mapambano asaba akomeje ko urubyiruko rudakwiye kugoheka n gato kuko ngo ibyiza babona ubu bifite imvano kandi bakwiye no kubisigasira.

Ati” Nubwo igihugu kimeze neza, nubwo dutengamaye, nubwo ibyiza bihari byinshi ariko hari aho byavuye, aho byavuye rero ntitugomba kuhirengagiza kugira ngo bitazadusubirana inyuma ahubwo tugomba kuhasigasira.”

Bamwe muri uru rubyiruko rwahatembereye bavuga ko bari bafite amatsiko yo kwibonera n’amaso yabo imbaraga zakoreshejwe kugira ngo Ingabo zahoze ari iza RPA zibohore u Rwanda.

Ineza Christella ati “Ikintu cya mbere nari nyotewe ni ukumenya uburyo urugamba rwategurwagamo n’uburyo babohoye igihugu kuko kumva amateka utabibona uba wumva hari ikibura. Rero ikintu cya mbere nashakaga kureba ni indake ya Perezida Kagame Paul nkanamenya amateka yayo.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rutatahiye kureba gusa ko ahubwo batahanye amasomo akomeye kandi azabafasha kuba abaturage babereye u Rwanda.

Ineza akomeza agira ati “Icya mbere ni ukumenya ko ugomba gusigasira umutekano n’ibyagezweho n’abatubanjirije kuko ntabwo byari byoroshye. Nk’urubyiruko rero tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo n’abazaza nyuma yacu bazasange bigihari kandi bigikomeye.”

Roger nawe yunze mu rya mugenzi we ashimangira ko rwari urugendo rw’ingirakamaro.

Ati “Nahigiye amateka menshi ndi bugende nkanayasangiza abatabashije kugera aha ngaha bityo twese tukamenya aho twavuye tugategura neza aho turi kujya.”

Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.

Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Kuri ubu, u Rwanda rufite ingoro umunani z’umurage w’u Rwanda ziherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.