Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga imiti (RMS) buherutse gutangaza ko bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2025, izatangiza gahunda yo gukwirakwiza imiti hifashishijwe ikoranabuhanga ry’indege zitagira Abapilote (drones) mu Karere ka Nyagatare.
Izi drones zizajya zitwara imiti y’ingenzi kandi yihutirwa, cyane cyane ku mavuriro y’ibanze (Poste de Sante) 89 yo muri aka Karere, aho imihanda iba idahagije cyangwa igoranye.
Iki gikorwa gishya kizafasha gukemura ibibazo byinshi byo kubura imiti muri za poste de Sante zo mu bice by’icyaro. Ubuyobozi bwa RMS bwemeje ko iyi gahunda izorohereza abakozi b’amavuriro kugera ku miti bakenera mu gihe gikwiye.
Abakorera mu nzego z’ubuvuzi mu Karere ka Nyagatare, bakiranye ibyishimo iyi gahunda.
Kayitare Steven, Umuyobozi w’ivuriro rya Nyamiyoga riri mu Murenge wa Musheri, mu kiganiro yagiranye na ICK News yagaragaje ko iyi gahunda ari igisubizo gikomeye.
Yagize ati: “Iyi gahunda yari isanzwe ikorana n’ibitaro gusa, ariko ubu Drones zizajya zitwara imiti mu gihe gito cyane.”
Sylvain Nzamurambaho, umuyobozi wa RMS mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko gahunda yo gukoresha drones izashyirwamo imbaraga nyinshi mu kugenzura neza imikorere y’izi ndege nto, ndetse no guhugura abakozi bo mu mavuriro ku buryo bwo kwakira no gukoresha imiti neza.
Inyemezabwishyu zizajya zikorwa mbere y’uko drones zihaguruka, ari bwo zizajya zitwara imiti ijyanye n’ibyo amavuriro akeneye. Ibi bizatuma habaho igenzura ryiza ku ishoramari n’imikoreshereze y’imiti mu mavuriro mato.
Iyi gahunda itanga icyizere cyo kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Nyagatare ndetse no gutanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ibibazo by’ibura ry’imiti ku mavuriro y’ibanze.
Umwanditsi: Manishimwe Janvier
