ICK: Habereye igikorwa cyo gutanga amaraso afashishwa abarwayi

Ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, mu Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK) habereye igikorwa cyo gutanga amaraso kitabiriwe n’abantu batandukanye ariko biganjemo abanyeshuri.

Iki gikorwa cyatangiye mu masaha ya mu gitindo nkuko byari biteganyijwe aho cyabimburiwe n’umwanya wo kubanza gusobanurira abantu bifuza gutanga amaraso ibyo bagomba kuba bujuje kugirango bemerwe kuyatanga birimo nko kuba umuntu ari hagati y’imyaka 18 na 60.

Basobanuriwe kandi n’amafunguro umuntu ugiye gutanga amaraso  nibura aba agomba kuba yafashe kugirango iki gikorwa kigende neza. Mu mafunguro babwiwe, arimo nk’ayakungahaye ku butabire, Vitamine C, n’ibitera imbaraga.  Hari kandi ibinyombwa nk’amazi akonje cyangwa ashyushye, umutobe w’imbuto ndetse n’icyayi kitarimo ibikomoka ku ikawa.

Mbere y’uko igikorwa nyirizina cyo gutanga amaraso gitangira, abiteguye kuyatanga babanzaga guhabwa impapuro zo kuzuzaho imyirondoro yabo kugira ngo nabo nihazagira uhura n’ikibazo cyo kubura amaraso azayahabwe ku buntu.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baganiriye na ICK News bavuze icyabateye ishyaka ryo gutanga amaraso.

Nsanzabavunnyi Diane wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’uburezi yagize ati: “Icyanteye ishyaka ryo gutanga amaraso nuko ubusanzwe nkunda gufasha abantu, noneho byagera ku muntu urwaye nkumva nkwiriye gutabara kuko iyo utanze amaraso uba utanze ubuzima.”

Nsanzabavunnyi Diane, umwe mu banyeshuri batanze amaraso

Ibi kandi byanagarutsweho na Ndayisenga Innocent wavuze ko kugira umutima utabara aricyo cyatumye atanga amaraso. Gusa we yongeyeho ko binatuma amenya uko ubuzima bwe buhagaze. Ati: “Burya binatuma umenya uko uhagaze igihe hatangajwe ibisubizo, kandi ukanamenya ubwoko bw’amaraso yawe iyo utarusanzwe uyazi.”

Ndayisenga yakomeje ashishikariza abumva ko batatanga amaraso kugira uwo mutima uyatanga koko ari igikorwa cyiza kandi cyo gutabara ubuzima bw’uyakeneye.

Uwari uhagarariye itsinda ry’abaganga bakiraga abatanga amaraso Uwamahoro irène, ukorera mu ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo kigihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yasobanuriye ICK News ibisuzumwa ku maraso aba amaze gutangwa.

Yagize ati: “Amaraso yatanzwe iyo amaze gukusanywa tuyajyana muri laboratwari yabugenewe agapimwa hanyuma tukamenya ubuziranenge bwayo.”

Uwamahoro irène, Umukozi muri RBC

Uwamahoro kandi yakomeje avuga indwara bapima muri ayo maraso. Ati: “Dupimamo virusi itera SIDA, Hepatite B na C ndetse Diyabete.”

Yongeye ati: “Iyo dusanze amaraso ari mazima tuyakoresha tuyaha abarwayi bayakeneye, kandi tunabwira nyirayo ko ari mazima, ariko nanone iyo dusanze afite zimwe muri izi ndwara, nyirayo tumugira inama yo gukurikirana ubuzima bwe, nko kugana muganga kuko imyirondoro ye tuba tuyifite.”

Igitecyerezo cyo gutanga amaraso muri ICK cyazanywe na Komite nyobozi y’abanyeshuri, babifashwamo n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse na RBC.

Minisitiri w’ubuzima muri iyi komite y’abanyeshuri bo muri ICK, Vuguziga Jean Baptiste wiga mu ishami ry’ubuzima, yavuze ko igitecyerezo cyaturutse mu kwiyumvamo umutima w’urukundo bityo batekereza abakenera amaraso, niko gutegura igikorwa cyo kuyatanga.

Vuguziga Jean Baptiste, Minisitiri w’ubuzima muri komite y’abanyeshuri ba ICK

Mu batanze amaraso harimo abanyeshuri 55 bo muri iCK n’abandi. Kandi ntanumwe wigeze agira ikibazo icyo aricyo cyose nyuma yo kuyatanga.