Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol yashinjwe kwigomeka

Perezida wegujwe muri Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yashinjwe icyaha cyo kwigomeka nyuma yo gutangaza amategeko ya gisirikare yo mu bihe bidasanzwe ku wa 3 Ukuboza 2024.

Amategeko ya gisirikare yo mu bihe bidasanzwe yamaze amasaha atandatu gusa mbere yo gukurwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, yari agamije guhagarika ibikorwa bya politiki, guhagarika inama z’Inteko Ishinga Amategeko, no kugenzura itangazamakuru. Ibi byateje imvururu zikomeye muri politiki y’iki gihugu.

Yoon yakuwe ku butegetsi ku wa 14 Ukuboza 2024, ariko aza gufungwa wenyine mu nzu y’imbohe ku wa 15 Mutarama 2025. Ikipe y’abunganizi be mu bya mategeko yamaganye iki kirego, mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagaragaje ko ashyigikiye iki cyemezo.

Perezida Yoon naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa gufungwa burundu cyangwa igihano cy’urupfu, nubwo Koreya y’Epfo itaratanga ibihano nk’ibyo kuva mu 1997.

Urukiko rurengera Itegeko Nshinga ruri gusuzuma niba Yoon azavanwa burundu ku butegetsi cyangwa se niba azabugarurwaho, kandi icyemezo kizafatwa mu minsi 180 iri imbere. Mu gihe ibyo bigitegerejwe, Minisitiri w’Intebe Han Duck-soo ni we uri kuyobora by’agateganyo.

Iyi nkuru yatumye haba imyigaragambyo ikomeye hagati y’abamushyigikiye n’abamurwanya, bigaragaza amakimbirane akomeye mu gihugu. Uko ibi birego bizagenda ndetse n’icyemezo cy’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga biracyategerejwe n’abaturage benshi.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Yoon ryamaganye ibirego byatanzwe, rivuga ko rizagaragaza “ibikorwa binyuranyije n’amategeko byabaye mu iperereza.”

Bagize bati:”Ubushinjacyaha bwakoze ikosa rikomeye, bwigira igikoresho cy’Urwego rw’iperereza rishinzwe abakozi bo mu rwego rwo hejuru (CIO) ndetse n’igikoresho cy’inyungu za politiki.”

Yoon ategerejwe kugezwa imbere y’urukiko hamwe na Minisitiri w’Ingabo wacyuye igihe ndetse n’abandi basirikare bakuru, bashinjwa kumufasha gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo kwigarurira ubutegetsi bwose.

Mu gihe Yoon yakirukanwa burundu ku mirimo ye nka perezida wa Koreya Y’epfo, amatora y’uwamusimbura yakorwa mu gihe kitarenze iminsi 60.