Muhanga: Ukekwaho kwica umugore we yagejejwe imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi urubanza ruregwamo Ntaganzwa Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we yabigambiriye.

Ni urubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu Mudugudu wa Gifumba, mu rwego rwo gutangira ubutabera aho icyaha cyakorewe.

Ubwo uregwa yagezwaga imbere y’Urukiko, yamenyeshejwe ibirego aregwa, aho Perezida w’urukiko yasabye umushinjacyaha gusobanura impamvu zishingirwaho mu guhamya Ntaganzwa icyaha.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko tariki ya 15 Ukwakira 2024 aribwo uregwa yakoze icyaha, akica umugore we Mukashyaka amunize, ndetse anamuhondagura ku gikuta cy’inzu kugera yitabye Imana.

Ashingiye ku byavuye mu iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha, umushinjacyaha yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2024 Ntaganzwa yafashe umugore we akamuniga anamuhondagura ku gikuta cy’inzu, yamara kumva acitse intege akamurekura akagwa hasi umwuka ugahera.

Umushinjacyaha akomeza avuga ko akimara gukora ibyo yabyutse ajyana abana ku ishuri akababwira ko nyina yamucitse yagiye i Bugande ; nyuma yaje kugaruka kubafata abajyana kwa sekuru w’abana i Nyanza ariko ntiyagira uwo abwira icyabaye ubundi agahita acika.

Akomeza avuga ko raporo y’abaganga yerekana ko nyakwigendera yishwe kandi yavunitse igufa ry’urwasaya rifata amenyo, yongeraho ko na raporo y’abashinzwe gupima imirambo yerakana ko nyakwigendera yanizwe.

Umushinjacyaha yongeraho ko mu bugenzacyaha, uregwa yemeye icyaha, akavuga ko ibyo byose yabikoze. Ati: “Ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha Ntaganzwa yiyemereye n’amagambo ye ko icyo cyaha yagikoze.”

Ibi byose ubushinjacyaha nicyo bushingiraho bwemeza ko icyaha uregwa yagikoze  ku bushake.

Abajijwe icyo avuga ku birego aregwa, Ntaganzwa avuga ko atabyemera byose kuko ngo yemera ko yishe umugore we ariko atabishakaga ahubwo byabaye ku bw’impamuka.

Yagize ati “Ndabyemera ko nakoze icyaha cyo kumwica ariko ntabwo nabishakaga kuko twararwanye maze aranshika yikubita ku gikuta cy’inzu agwa ku buriri nuko arapfa.”

Abajijwe impamvu atatabaje ku byari bimaze kuba, Ntaganzwa avuga ko kudatabaza ibyabaye yabitewe n’ubwoba. Ati: “Ubwoba bwaramfashe mbura icyo nkora niko guceceka nohereza abana kwa sekuru kugira ngo abe ariho hava impamvu yo kumenyekana ku byabaye.”

Nyuma y’ukwiregura, Perezida w’Urukiko abajije Umushinjacyaha  icyo yifuza, yasabye  Urukiko kwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha bityo agahabwa igifungo cya burundu kubwo kwica umuntu yabigambiriye.

Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare 2025, ukazasomerwa ahabereye icyaha.

Bivugwa ko intandaro y’ubu bwicanyi ikomoka ku makimbirane  uyu muruyango wari usanzwe ubamo cyane ko uyu nyakwigendera yari amaze ukwezi yarahukanye.