Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riratangaza ko abagore n’abakobwa barenga miliyoni 370 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato.
Ibi byatangarijwe na UNICEF i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 10 Ukwakira 2024. Ni mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 120 kuva muri 2010 kugeza 2022.
UNICEF ivuga ko 1 mu bagore n’abakobwa 8 bariho kuri ubu cyangwa se abarenga miliyoni 370 byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mbere yo kuzuza imyaka 18.
UNICEF itangaza ako imibare yavuye muri ubu bushakashatsi bwo ku rwego rw’isi yerekana uburemere bw’iki kibazo ku isi hose, cyane cyane ku bakobwa b’abangavu, bikaba akenshi bigira ingaruka mu buzima bwabo bwose.
Igiteye inkeke ni uko iyo bigeze ku ihohoterwa ridasaba ko umuntu ahura n’undi nk’ihohoterwa ryo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa irikorerwa mu magambo, umubare w’abakobwa n’abagore bibasiwe uriyongera ukagera kuri miliyoni 650 ku isi hose. Ni ukuvuga ko 1 muri 5 ahura n’iryo hohoterwa.
Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ari icyasha ku mutimanama wa muntu, ngo kuko rigira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire cyane ko akenshi rikorwa n’umuntu umwana azi kandi yizera, ahantu yagakwiye kumva ko afite umutekano.
Imibare yerekana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rigaragara hose. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara niyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abahuye n’ihohoterwa, kuko abakobwa n’abagore miliyoni 79 bahuye n’iki kibazo (ni ukuvuga 22%).
Ikurikirwa na miliyoni 75 mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (8%), miliyoni 73 hagati no mu Majyepfo ya Aziya (9%), miliyoni 68 mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru (14%), miliyoni 45 muri Amerika y’Amajyepfo n’Ibirwa bya Caribbean (18%), miliyoni 29 mu Burengerazuba bwa Aziya na Afurika ya Ruguru (15%) ndetse n’abantu miliyoni 6 muri Oceania (34%).
Mu bihugu bifite intege nke, nk’aho inzego z’ubuyobozi zidakomeye, ahari kubungabungwa amahoro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ahari abahunga intambara, ubu bushakashatsi bwa UNICEF bugaragaza ko abakobwa baba mu kaga gakomeye cyane, kuko gufatwa ku ngufu cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bigaragara ku gipimo cya 1 mu 4.
Ni ibigarukwaho na Russell ugira ati “Abana bari mu bihugu bifite ibibazo by’umutekano muke baba bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa. Turabona ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina mu duce tw’intambara, aho gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikunze gukoreshwa nk’intwaro z’intambara.”
Imibare igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ryiyongera ku bana bageze mu gihe cy’ubwangavu, hagati y’imyaka 14 na 17. Ubushakashatsi bwerekana ko abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba bashobora kongera guhohoterwa ubugira kenshi.
Ibi nibyo bituma Russell avuga ko hakenewe ingamba zo kurinda abangavu mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’igihe kirekire ziterwa n’iri hohoterwa nk’ihungabana, kwiheba n’izindi.
UNICEF ivuga ko abahohotewe akenshi bakurana ibikomere by’iryo hohoterwa baba barakorewe bakiri bato ku buryo bahura n’ingaruka nyinshi zinyuranye zirimo iziterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, kwigunga, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba n’ibindi. Uretse ibyo kandi, aba bantu bahura n’ingaruka mu mibereho yabo, harimo no kuba bibagora kugirana umubano uhamye n’abantu.
UNICEF iti “Iyo batinze kugaragaza ko bahohotewe cyangwa se bakabigumana muri bo ingaruka zirushaho gukomera.”
Ihohoterwa ntirigarukira ku bagore n’abakobwa gusa
Nubwo abakobwa n’abagore aribo bakunze guhura n’iri hohoterwa cyane, UNICEF ivuga ko abahungu ndetse n’abagabo nabo byagaragaye ko bahura n’iki kibazo. Bivugwa ko hagati ya miliyoni 240 na miliyoni 310 z’abahungu n’abagabo, cyangwa hafi 1 muri 11, bahuye no gufatwa ku ngufu cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato.
Iyi mibare yiyongera ikagera kuri miliyoni 410 na miliyoni 530 mu gihe ihohoterwa rikozwe mu buryo umuntu adahura n’undi nko ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo.
UNICEF ivuga ko kubura imibare ihagije, cyane cyane ku bahungu, bigaragaza ko hakenewe kongera ishoramari mu gushaka amakuru kugira ngo hamenyekane uburyo bwuzuye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Mu gihe abayobozi ba leta n’abagize sosiyete sivile, barimo abarokotse ihohoterwa, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’urubyiruko bitegura inama mpuzamahanga izabera muri Colombia ukwezi gutaha, iyi mibare igaragaza ko hakenewe ibikorwa bikomeye ku rwego rw’isi mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no kubaka ahazaza hizewe ku bana b’isi yose binyuze mu gukaza amategeko n’amabwiriza arengera abana ku bwoko bwose bw’ihohoterwa, harimo no mu bigo bikorana n’abana, no gushora imari mu bakozi, ibikoresho n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, gufasha abana kumenya no kubona uburyo bworoshye bwo gutanga amakuru ku ihohoterwa n’ibindi.
