U Burusiya bwatangije intambara ya gatatu y’Isi muri Ukraine – Perezida Zelensky

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko u Burusiya bwatangije intambara ya gatatu y’Isi mu gihugu cye, asaba umuryango mpuzamahanga kuyihagarika nta gukererwa.

Ibi Zelensky yabitangarije mu kiganiro yagiranye BBC mu mpera z’icyumweru gishize. Yasobanuye ko kugira ngo iyi ntambara yashojwe kuri Ukraine muri Gashyantare 2022 ihagarare, amahanga akwiye gushyira igitutu cyinshi ku Burusiya mu rwego rwa gisirikare n’urw’ubukungu.

Zelensky yagize ati: “Ntekereza ko Putin yayitangije. Ikibazo ni ubutaka azashobora gufata n’uko yahagarikwa…U Burusiya bushaka kugenera Isi uko igomba kubaho no guhindura ubuzima abaturage bihitiyemo.”

U Burusiya bwagaragaje ko bushaka kugenzura igice kinini cyo mu burasirazuba bwa Ukraine, bukamenyesha amahanga ko Ukraine nibyemera, iyi ntambara izahagarara.

Perezida wa Ukraine yasubije ko byaba birenze gutanga ubutaka bw’igihugu kuko byaba bisobanuye ko Leta itaye abaturage batuye muri ibi bice, ibyo abona ko byaba biciyemo ibice sosiyete yabo.

Zelensky yagaragaje ko Perezida w’u Burusiya ashobora guhagarika intambara by’agateganyo mu gihe yahabwa ubu butaka, ariko ko nyuma y’igihe runaka, yazongera kuyisubukura, ashaka ibindi bice.

Ati: “Uko mbyumva, yaruhuka imyaka itari myinshi. Ubwo ni he yajya ubutaha? Ntabwo tubizi ariko kuba yashaka gukomeza intambara ni impamo.”

Yagaragaje ko mu gihe iyi ntambara itahagarikwa, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya atagarukira muri Ukraine, kuko ngo yayikomereza no mu bindi bihugu by’ibituranyi biri ku mugabane w’u Burayi.

Perezida wa Ukraine yatangaje ko nyuma y’imyaka ine iyi ntambara itangiye, akiri mu mujyi wa Kyiv, kandi ko yizeye ko igihugu cyabo kizatsinda iyi ntambara kuko ngo bari kurwanira ubwigenge bwacyo.

Ati: “Tuzatsinda. Ibyo birasobanutse rwose. Ni ikibazo cy’igihe gusa. Tubikoze uyu munsi byaba bisobanuye ko twatakaza abantu benshi cyane, miliyoni z’abantu, kubera ko igisirikare cy’u Burusiya ari kinini, kandi twumva ikiguzi cy’izo ntambwe. Iyo udafite abantu bahagije, urabatakaza. None ubutaka butagira abantu bwaba bumaze iki? Mu by’ukuri ntacyo.”

Zelensky yeruye avuga ko uretse abasirikare, Ukraine idafite n’intwaro zihagije, bityo ko ihanze amaso ibihugu by’inshuti kugira ngo biyifashe. Yemeza ko intsinzi ya Ukraine izaba ari iy’Isi yose, kuko abona ko iyi ntambara ibangamiye ibihugu byinshi.

Intambara y’Isi iheruka yabaye kuva mu 1939 kugeza mu 1945. Yarangiye u Budage bwa Adolf Hitler butsinzwe n’ibihugu byihurije hamwe birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Ukraine yaganiriye n’umunyamakuru wa BBC Jeremy Bowen mu murwa mukuru Kyiv, habura iminsi mike ngo habe isabukuru y’imyaka ine intambara imaze itangiye.

U Burusiya bwagabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare mu 2022.