OIP-1.jpg

Tariki 15 Mata 1994: Umunsi utazibagirana i Runda na Gihara

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo avuga ko tariki ya 15 Mata 1994 ari umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gihara kuko bishwe urw’agashinyaguro.

Ibi yabitangarije mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo ku rwego rw’Umurenge wa Runda cyari cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo Senateri Mukakarangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru.

Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo kuri Nyabarongo ahiciwe Abatutsi benshi bari bakuwe kuri Kiliziya ya Gihara ndetse bakanarohwa muri Nyabarongo nyuma yo kwicwa.

Mu ijambo rye, Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagaragaje amwe mu mateka ya tariki 15 Mata 1994 avuga ko abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gihara bishwe nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo

Ati: “Ni umunsi wabayeho ubwicanyi ndengakamere, ari naho ubwicanyi bwatangiye ku mugaragaro muri uyu murenge, ubwo Abatutsi ibihumbi bari biganjemo abagore n’abana bahungiye muri Kiliziya ya paruwasi ya Gihara. Amakiriro bari biteze i Gihara ntibabubonye kuko haje abasirikare baturutse i Kigali bafatanya n’interahamwe, aho barashe Kiliziya maze Interahamwe zinjiramo zitangira kwica urubozo abari bahahungiye. Ababaga badapfuye nibo bamanukanaga bakabajugunya muri Nyabarongo.”

Senateri Mukakarangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru yavuze ko Kwibuka bitera abarokotse imbaraga zo gukomera no kudaheranwa n’agahinda.

Senateri Mukakarangwa Clotilde

Ati: “Igihe cyose twibuka bitera abarokotse Jenoside imbaraga zo gukomera no kudaherwanwa n’agahinda maze bigakomeza kubaremamo icyizere cyo kubaho no gukomeza gutwaza gitwari kandi bikabafasha gukomeza kwiyubaka”

Itariki ya 15 Mata ni italiki y’umwihariko Umurenge wa Runda wibukiraho Jenoside yakorewe abatutsi ikaba yariciweho umubare munini w’abatutsi mu mwaka w’1994 baturutse mucyahoze ari Komini Runda ndetse n’abavaga mu mujyi wa kigali

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads