Abatuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba barishimira ko bujurujwe ivuriro ry’ibanze rizita by’umwihariko ku barwayi b’amenyo n’abagore babyara.
Iri vuriro riri kubakwa na ‘Society for Family Health (SHF) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko biteze koroherezwa urugendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu yindi mirenge.
Mukamana Devotha avuga ko bari basanzwe bajya kwivuriza i Rukomo cyangwa Mukama.
Ati “Mbere byadusabaga gukora urugendo rw’ibirometero byinshi kugira ngo tugere ku mavuriro yo muri Rukomo na Mukama. Abantu badafite ubushobozi bwo gutega moto byabagoraga cyane.”
Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko uretse kuba abarwayi bagiye kujya bivuriza hafi y’aho batuye, ngo iri vuriro rizajya ryorohereza abaturage kubona ‘transfer’ zibajyana ku Bitaro bya Gatunda bitarinze guca ku Bigonderabuzima bya Rukomo na Nyabikomo.
Nubwo bigaragara ko ivuriro ryuzuye, Visi Mayor Murekatete yirinze kuvuga ingengo y’imari yakoreshejwe iri vuriro ryubakwa n’igihe nyir’izina cyo kuritaha. Icyakora avuga ko atari kera.
Poste de Sante ya Nyamikamba yuzuye mu gihe hirya no hino hakunze kumvikana ikibazo cy’amavuriro y’ibanze adakora n’andi adakora neza.
Kugeza ubu, muri Nyagatare habarurwa amavuriro y’ibanze 83, ibigonderabuzima 6 n’Ibitaro bya Gatunda.
Umwanditsi: Manishimwe Janvier