Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko ibikorwa bibura kugira ngo Urwibutso rwa Zaza rwuzure byakwihutishwa.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, Madamu Mukarugamba Jacqueline ndetse na Bwana Nzaramba Deo uyobora Umuryango ‘Turiho Zaza Ntukazime (TUZA)’

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abatutsi bagera kuri 800 batwikiwe ku Iseminari nto ya Zaza tariki ya 12 Mata 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yifatanyije n’abatuye i Zaza mu kwibuka Abatutsi bahiciwe

Aba batutsi bahiciwe nyuma yo kuhahungishirizwa bijejwe ko bari buhabone umutekano gusa bikarangira ubuyobozi bwa Komini Mugesera n’abajandarume babagabije abishi.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Zaza ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 12,000 ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.

Mu kiganiro Umuyobozi wa TUZA, Bwana Nzaramba yagiranye na ICK News yavuze ko nubwo imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Zaza igeze nko kuri 80%, hari ibigikenewe kandi by’ingenzi nk’amashanyarazi, amazi, uruzitiro n’ibindi.

Bwana Nzaramba Deo uyobora Umuryango TUZA

Ati “Urwibutso rwacu hari ibyo tubona rukeneye vuba nk’amashanyarazi kuko nk’iyo habaye Ijoro ryo Kwibuka, birumvikana abantu bagomba kuba bari ahantu habona. Hakenewe kandi amazi ndetse n’ubwiherero kuko iyo abantu bangana uku bahuriye hano ibyo ni bimwe mubyo bakenera kandi by’ingenzi. Ikindi nasorezaho, uko tuzagenda tubona ubushobozi ni byiza ko twabona n’uruzitiro mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’aharuhukiye abacu.”

Nubwo asaba ibi ariko, Bwana Nzaramba anashima intambwe imaze guterwa mu kubaka Urwibutso rwa Zaza babifashijwemo n’Abanyamuryango, Inzego za Leta, Kiliziya Gatolika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Asubiza ku kibazo cyo kurangiza imirimo itararangira ku nyubako z’Urwibutso rwa Zaza, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu Niyonagira Nathalie yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko akarere kazirikana ko hari ibikibura ndetse ko biri muri gahunda kugira ngo ibikorwa byo kuhibukira bijye birushaho kugenda neza.

Madamu Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

Ati “Umuyobozi wa TUZA hari ibyo yagarutseho ndetse n’Umuyobozi uhagariye IBUKA ku rwego rw’Akarere. Turagira ngo tubizeze ko twabyumvise kandi tuzakomeza gufatanya kugirango ibibura kuri uru rwibutso rwa Zaza byose biboneke, twumve ko abacu baruhukiye ahakwiye ndetse n’abaza kwibuka bumve ko baza kwibukira ahahesheje ishema ababo baharuhukiye.”

Yakomeje avuga ko uretse ibyasabwe birimo amazi, amashanyarazi, ubwiherero n’ibindi, Ubuyobozi bw’akarere bunateganya kuhashyira uburinzi kuko “tubona ari kure y’ahantu hatuwe. Byose twarabitekereje kandi tuzakomeza kubishyira mu bikorwa.”

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Zaza ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 12,000 biciwe mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Komini ya Mugesera, ubu ni mu Mirenge ya Zaza, Karembo, Mugesera na Gashanda.

Amafoto: Akarere ka Ngoma