Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga babonye amahirwe yo kwitabira amahugurwa atangwa binyuze mu mushinga Hanga Hubs ugamije gufasha ndetse no kwigisha urubyiruko guhanga imirimo irimo udushya, cyane cyane mu ikoranabuhanga, bavuga ko biteguye gukoresha ubumenyi bahawe mu guhanga imirimo yabateza imbere.
Nkundiye Ildephonse, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko ari amahirwe babonye yo kubungura ubumenyi ku ikoranabuhanga buzatuma barushaho kuzamura imishinga yabo ndetse n’inzira yatuma iyo mishinga imenyekana, bityo ikaba yabona abaterankunga.
Ati “Uyu mushinga uzatwongerera ubumenyi bwinshi, kuko duhura n’abahanga mu ikoranabuhanga batwigisha uko twabyaza umusaruro ubumenyi dufite bakanadufasha kuzamura ibitekerezo dufite byo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.”
Nkundiye akomeza agira ati “Kwitabira aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko azanadufasha kubona abaterankunga batera inkunga imishinga dufite bityo ikaba yashyirwa mu bikorwa.”
Mukamabano Jeanette urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza we ahamya ko hari byinshi amaze kunguka mu ikoranabuhanga abikesha kwitabira aya mahugurwa.
Ati “Hari ibintu byinshi maze kunguka cyane cyane nko gukoresha serivisi z’irembo kuko hari nk’ibyangombwa najyaga nkenera bikansaba gutanga amafaranga ngo mbibone ariko ubu nsigaye mbyikorera.”
Mukamabano yongeyeho ko ubu ari uburyo bwiza bwabashyiriweho bwo kwerekana imishinga yabo hagamijwe kubongerera ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa iyo mishinga ku buryo bazayishyira ku isoko ry’umurimo bityo bikabinjiriza amafaranga bitabaye ngombwa ko bategereza gushaka akandi kazi.
Bwana Munyensanga Evode, Umukozi mu ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA) uhagarariye ibikorwa bya Hanga Hubs mu Karere ka Muhanga avuga ko amahugurwa bari gutanga yatangiye muri Kamena 2024 akazarangira mu Ukuboza 2024.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyibandwaho muri iki gihe cy’amezi atandatu bigizwe n’ibice bitatu, aribyo kumva ibitekerezo by’imishinga urubyiruko rufite bakabiha imirongo; kubongerera ubumenyi kuri ibyo bitekerezo bafite ndetse no kubafashakubishyira mu ngiro.
Munyensanga yizeza uru rubyiruko ko nyuma yaya mahugurwa, batazatereranwa. Ati “Nyuma yayo mezi atandandatu, ntabwo tuzatandukana nabo burundu, ahubwo tuzabafasha kubahuza n’abafatanyabikorwa, ndetse n’abandi bantu babafasha gushyira imishinga yabo mu bikorwa kugeza igihe imishinga yabo iteye imbere.”
Hanga Hubs ni umushinga uri mu rwego rwa guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu gushyigikira iterambere ry’abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).
Kugeza ubu, uyu mushinga ukorera mu turere 4 ari two Muhanga, Nyagatare, Rubavu na Rusizi. Ibikorwa by’uyu mushinga mu karere ka Muhanga, bikorerwa mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).