Kuva ku wa Mbere, tariki 3 Kamena 2024, abahagarariye urubyiruko rwo mu Mirenge ya Nyamabuye, Nyarusange na Shyogwe batangiye amahugurwa y’iminsi itanu ku kwirinda inda zidateganyijwe na SIDA bikomeje kugaragara mu bangavu.
Rugemintwaza Fredy uyobora urubyiruko mu Karere ka Muhanga avuga ko bahisemo guhugura abo mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Nyarusange kuko ariho hagaragara imibare iri hejuru y’abangavu baterwa inda zidateganyijwe.
Rugemintwaza avuga ko muri Nyamabuye hagaragaye abangavu 15 batewe inda zidateganyijwe mu mwaka ushize wa 2023, Nyarusange 17 mu gihe muri Shyogwe ari abangavu 14.
Ati “Twasanze rero iyi mirenge ariyo yari ikwiriye kwegerwa vuba cyane wenda n’abandi tukaba twazabageraho mu gihe cya vuba.”
Rugemintwaza akomeza avuga ko ku bufatanye n’ibigonderabuzima biri mu tugari abana batuyemo, urubyiruko ruri guhugurwa ruzahabwa bimwe mu bikoresho byo kwirinda inda zidateganyijwe n’icyorezo cy’agakoko gatera SIDA kugira ngo bajye babiha bagenzi babo.
Ati “Byagaragaye cyane ko hari urubyiruko rwitinya ntirujye kwaka ibikoresho byo kwirinda ku bigo nderabuzima bibegereye, ibi turabona bishobora kuzagira icyo bifasha urubyiruko rwacu ndetse n’igihugu muri rusange.”
Uru rubyiruko ruri guhabwa amasomo ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kwirida guterwa inda zitateganyijwe ku bakobwa no kwirinda ubwandu bwa Virusi itera Sida mu rubyiruko.
Kwizera Emelyne, umwe mu rubyiruko ruri guhugurwa avuga ko biteguye gusangiza bagenzi babo ubumenyi bari guhabwa kuko ubwiyongere bw’inda zidateganyijwe n’ubwandi bw’agakoko gatera SIDA buteye inkeke.
Ati “Muri iki gihe usanga urubyiruko rwinshi rwishora mu mibonano mpuzabitsina ugasanga ejo hazaza harwo haragoye. Ubwo rero twe twiteguye kujya kubasangiza ku masomo turimo guhabwa ndetse tubishyire mu bikorwa kuko twijejwe bimwe mu bikoresho tuzakoresha mu kurwanya ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yo hagati y’Ukwakira 2022 kugeza muri Werurwe 2023, igaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko ku kigero cya 35%, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.
Nubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu myaka yashize, inda ziterwa abangavu ziracyahangayikishije cyane mu bice byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku rwego rw’isi, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022, hagati y’umwana umwe na babiri aribo bavutse ku bangavu bari hagati y’imyaka 10 na 14. Ariko munsi y’ubutayu bwa Sahara, abana bavuka ku bangavu bari hagati ya 4-5 mu mwaka wa 2022.
Mu Rwanda, nk’uko Ikusanyamakuru ry’Ubuzima n’Imibereho y’Abaturage ryo muri 2020 ryabigaragaje, umubare w’abangavu batewe inda wavuye ku 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku 19,832 mu myaka itatu yakurikiyeho.
