Abacururiza mu isoko rya Misizi, riherereye mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi kuryubaka kugira ngo nabo bakorere ahantu heza kandi hatekanye.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bose bavuga ko, kuba iri soko ritubakiwe bibagiraho ingaruka zirimo kwangirika kw’ibicuruzwa, kwibwa ndetse no gucuruza badatekanye cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi ndetse n’imvura.
Sebyenda Vianney, umwe mu bacururiza muri iri soko, avuga ko iyo izuba ribaye ryinshi cyangwa imvura iguye, ibikorwa byaryo bihita bihagarara.
Yagize ati: “Iyo imvura iguye ntidukomeza gucuruza kuko duhita dukusanya ibicuruzwa tukajya kugama, isoko rigahita risozwa cyangwa tugasubiramo dutinze. Ibyo rero bituma batwiba, cyangwa ibicuruzwa bikanangirika.
Sebyenda akomeza avuga ko baramutse bubakiwe isoko rya kijyambere, ibyo bibazo byose byakemuka, bagakora batuje, bityo bagateza imbere ubucuruzi bwabo n’igihugu muri rusange.”
Ibi kandi binagarukwaho na Uwababyeyi Chantal, uvuga ko kubera kutagira aho bikinga izuba n’imvura bakunze kujya mu rugo rw’umuntu.
Ati: “Hano ntaho twugama dufite. Iyo tubonye ahantu ho kwikinga ibi byombi usanga ari mu rugo rw’umuntu kandi nabwo kuko kuba turi benshi ntituhakwirwa, bikaba ngombwa ko dutaha kare.”
Akomeza asaba ubuyobozi ko bwabubakira isoko kandi bukongera iminsi yo gukoreraho.
Ati: “Mu by’ukuri, badufashije bakatwubakira isoko kandi bakongeramo n’undi munsi umwe wo gucururizaho byadushimisha cyane, natwe twakongera ibyo ducuruza bityo tukiteza imbere.”
Hari kandi na Imanizabayo Bernadette, ucuruza imyenda muri iri soko, nawe ushimangira ko gukorera ahantu hatubakiwe bibateza ibibazo bitandukanye.

Yagize ati: “Imyenda yacu ijyaho ivumbi mu gihe cy’izuba, kandi iyo imvura iguye nabwo iratunyagira ndetse n’ibicuruzwa byacu bikangirika.”
Imanizabayo nawe asaba ko kubaka iri soko byakwihutishwa kugira ngo bakorere ahantu bishimiye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwo bugaragaza ko nubwo kubaka isoko bishingira ku ngengo y’imari y’Akarere, ikibazo cy’abacuruzi n’abakoresha isoko rya Misizi kizwi kandi kiri gukurikiranwa.
Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, agira ati: “Iki kibazo turakizi. Ubu hari kubakwa isoko ryo mu Cyakabiri, ariko nta y’indi ngengo y’imari iratangazwa. Turateganya ko, nirisozwa, hazakurikiraho igenamigambi rishya rizareba uko hakubakwa isoko rya Misizi.”
Ashingiye kuri ibi, Gitifu Nsengimana yaboneyeho gusaba abacuruzi n’abandi bakoresha iri soko gukomeza kwihangana kuko aribo bazakurikizwaho.
Nubwo igihe iri soko rizubakirwa kitaramenyekana, mu busanzwe rirema umunsi umwe mu cyumweru wo ku wa Gatandatu, rigahera saa moya za mugitondo kugeza saa cyenda z’umugoroba, naho abenshi barikoreramo bacuruza ibiribwa, ibinyobwa, imyenda, inkweto, amatungo magufi ndetse n’amaremare.
Umwanditsi: Nayishimante Ange Consolatrice