Abayobozi b’imirenge itatu ikennye cyane mu karere ka Muhanga bavuga ko icyabadindije atari ubukene bwíbiribwa, ahubwo basigajwe inyuma no kubura imihanda igeza umusaruro ku isoko no kubura abashoramari batanga akazi ku rubyiruko.
Imirenge itatu ikennye cyane muri Muhanga ni Nyabinoni, Rugendabali, na Kibangu nkúko biherutse kugaragazwa mu mwiherero w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugendabari Mukayibanda Prisca yasobanuye ko imisozi miremire ari imbogamizi ku buhinzi, kuko bibagora guhinga ibihingwa ngengabukungu, bagasagurira amasoko kuko bateza ibihagije.

Agira ati” Uyu murenge ugizwe n’imisozi cyane, ku buryo ubuso buhingwa buba buto, bigatuma ibyo abaturage bahinze biba ibyo kurya mu muryango yabo gusa, ntibabashe gusagurira amasoko.”
Ikiyongereye kuri ibi, nuko ngo muri Rugendabari nta bashoramari bahaba bashobora guha akazi abaturage ngo bazahure ubukungu.
Uyu muyobozi icyakora avuga ko batangiye guhugura abaturage ku kijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kuko hari bamwe usanga boroye gusa ariko ubuhinzi basa n’ababwitaje, mu gihe abandi bo bahinga ariko korora ntibabikozwe.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyabinoni Aimable Ndayisaba we agaragaza ko muri uyu murenge abaturage badashonje ahubwo ari abakire ku biribwa, ibyo yita “kungu jumba”, áriko bakaba badafite ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Telefone, Televiziyo, Radiyo n’ibindi.
Ati “Buriya umurenge wa Nyabinoni ntabwo ukennye kuko abaturage bawo bazi gukora cyane, ku buryo n’ibyo kurya babikungahayeho. Umuntu yabashyira muri bamwe twita aba “kungu jumba’’. Ikibazo gikomeye gihari nuko babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko, kubera imihanda itameze neza n’ibiraro byangiritse kandi bisaba ubushobozi burenze ubw’umurenge.”
Ikibazo cyíbikorwa remezo kandi kivugwa n’Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kibangu, Mukamutari Valerie.
Agira ati” Ubusanzwe ntidukennye ahubwo iyo twejeje tubura uko tujyana umusaruro ku isoko bitewe no kutabona aho binyura. Ikindi nuko urubyiruko rwacu rudafite imirimo yarufasha kwikura mu bukene yaza yunganira ubuhinzi, ari nayo mpamvu nsaba ko abafatanyabikorwa batandukanye natwe batwibuka rwose.”
Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert avuga ko ibi bibazo bimwe bisanzwe bizwi kandi ko hari ikiri gukorwa ngo bikemurwe.

Agira ati “Iyi mirenge ahanini ihuriye ku kuba igoye mu migenderanire kuko igizwe n’imisozi, ku buryo kugeza umusaruro ku isoko bigorana. Gusa ibi biraza gushyirwamo imbaraga ku buryo ibiraro bitameze neza bikorwa. Turaza kandi no kongera ubukangurambaga twigisha abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora.”
Akomeza avuga kandi ko mu kugabanya igipimo cy’ubukene ubu batangiye kwigisha urubyiruko imyuga kugirango ibafashe kwihangira umurimo.
Agira ati ” Akarere kashyizeho ingamba zo guhangana n’ubushomeri zirimo kwigisha urubyiruko imyuga n’ubumenyingiro mu masomo y’igihe gito, kugira ngo bashobore kubona akazi mu buryo bwihuse. Tuzanabafasha kubona ibikoresho n’igishoro cyo gutangiza.
Mu biteganyijwe ngo harimo no gufasha urubyiruko kubona inguzanyo kugira ngo babashe kwikorera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bugamije kugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho n’ubukungu by’abanyarwanda (EICV 7) bwagaragaje ko Igipimo cy’ubukene mu Ntara y’Amajyepfo kiri kuri 37.4%, Akarere ka Muhanga kakaba ku gipimo cya 15%, mugihe Umurenge wa Nyabinoni uri kugipimo cya 32.5, Rugendabari ku gipimo cya 31.9% na Kibangu kuri 30.6%.
