Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, baravuga ko babangamirwa n’abantu bakinywera itabi mu ruhame.
Aba baturage bavuga ko abanywa itabi bakunze kubikorera muri gare, mu muhanda, mu tubari dutandukanye two muri uyu mujyi n’ahandi hahurira abantu benshi kandi bakabona ntacyo bibabwiye.
Umuturage witwa Nizeyimana Isidol yavuze ko iyo ahuye n’abatumura imyotsi y’itabi agira ibibazo by’ubuhumekero.
Yagize ati: “Imyotsi y’itabi irambangamira cyane kuko bituma mpumeka umwuka utari mwiza nkatangira kwitsamura cyangwa ugasanga binsabye gufata kumazuru.”
Nizeyimana akomeza avuga ko kunywa itabi biri mu bikomeje kongera ubushomeri mu rubyiruko.
Ati: “Buriya uwagerageje kurinywa kugira ngo uzabone yarivuyeho biba bigoye cyane, kandi usanga abenshi ari urubyiruko n’udufaranga duke bari babonye bakadushora muri ibyo. Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha bugashyiraho ibihano ku barinywera mu ruhame ndetse bakanabagira inama.”
Hari n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi mu mwaka wa mbere bahamya ko bakigera mu mujyi wa Muhanga batunguwe ndetse banababazwa no kubona hakigaragara abanywera itabi mu ruhame.
Tuyishimire Mubarakah yagize ati “Hari igihe uba wibereye muri gare ukabona umuntu ashyizeho itabi nta n’icyo bimubwiye atitaye ko hari abantu bamwegereye barimo n’abana”.
Naho Ayinkamiye Liliane, ucururiza hafi ya gare ya Muhanga we avuga ko hari n’ubwo barinywera mu bwiherero rusange, bityo bikabangamira umuntu ugiyemo atarinywa.
Kubwe ngo icyaba cyiza ni uko hashyirwaho ahantu ho kurinywera ndetse bikanacungwa n’inzego zibishinzwe niba koko bikurikizwa cyangwa bakajya barinywera mu ngo zabo.
Ku ruhande rwa CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Polisi irongera kwibutsa Abanyarwanda ko bitemewe kunywera itabi mu ruhame, , ndetse no guha cyangwa gushishikariza umwana kurinywa.”
CIP Kamanzi akomeza avuga ko hari n’ibihano byashyiriweho abanywera itabi mu ruhame nkana. Abo ngo bahanwa n’ Itegeko No, 08/2013 ryo ku wa 01/03/2013, mu ngingo yaryo ya 26, rigena ko uwakoze ibyaha bisa nk’ibyo tumaze kugarukaho haruguru afungwa cyangwa agacibwa amande kuva 10,000Frw kugeza kuri 50,000Frw nk’uko bikubiye mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No, 20/33 ryo ku wa 09/06/2015, mu ngingo yaryo ya 11.
Uretse ibi kandi, CIP Kamanzi yanasabye abakinywera itabi mu ruhame kubireka kuko bitari mu ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko buri mwaka ku Isi hapfa abantu barenga miliyoni 8 kubera kunywa itabi. Uretse abo rinica abandi bantu batarinywa barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri, muri bo harimo abana 65,000 bazira guhumeka imyotsi y’itabi bakarwara indwara z’ubuhumekero bikarangira zibahitanye.
Mu Rwanda, imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu 2023 igaragaza ko abagore banywa itabi bangana na 3,7% bavuye kuri 7,2%, mu gihe abagabo bageze ku kigero cya 10,4% bavuye kuri 19,2%.
Umwanditsi: Niyirora Theogene