Lionel Messi, umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine nyuma y’imyaka 20 ayikinira
Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yatangaje iki cyemezo ku ri uyu wa Mbere, nyuma y’igihe yari amaze abitekerezaho. Messi yavuze ko gusezera mu ikipe yakundaga byamubabaje cyane, ariko ko yumvaga igihe cyari kigeze ngo asoze gukinira Argantine.
Mu butumwa bwo gusezera, yagize ati “Ni icyemezo cyambabaje kandi n’ubu kiracyambabaza cyane imbere mu mutima, ariko ndumva ko iki ari cyo gihe gikwiye cyo gufata uyu mwanzuro.”
Messi yavuze ko mu myaka yose yamaze akinira Argentine yahoraga atanga imbaraga ze zose kugira ngo ahe Abanya-Argentine ibyishimo kandi abaheshe ishema binyuze mu mupira w’amaguru.
Yongeyeho ko hari abakinnyi bato bafite impano bari kuzamuka, bityo ko na bo bakwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza kwandika amateka y’iyi kipe y’igihugu.
Messi asezeye ari we ufite amateka yo gukinira Argentine imikino myinshi no kuyitsindira ibitego byinshi, aho yasoje urugendo rwe amaze gukina imikino 207 no gutsinda ibitego 125. Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru mu 2005, nyuma yaho ayibera umwe mu nkingi za mwamba ndetse anayibera kapiteni.
Mu byo azahora yibukirwaho cyane harimo kuyobora Argentine yegukana Copa América ya 2021, Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse na Copa América ya 2024. Yafashije kandi igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi inshuro ebyiri, mu 2014 no mu 2026.
Mu butumwa bwe bwo gusezera kandi, Messi yashimiye umuryango we, abatoza, abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bamushyigikiye muri uru rugendo rw’imyaka 20.
Yavuze ko nubwo atazongera kugaragara mu kibuga yambaye umwambaro wa Argentine, azakomeza kuyishyigikira nk’umufana usanzwe.
Lionel Messi asezeye asize ahinduye amateka y’umupira w’amaguru muri Argentine, ayihesha ibikombe bikomeye kandi asohoza inzozi z’abafana bari bategereje Igikombe cy’Isi. Izina rye rizakomeza kwandikwa mu mateka ya Albiceleste nk’umwe mu bakinnyi bakomeye igihugu cyigeze kugira.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
