Leta ya Uganda yongeye gusubukura ibiganiro bijyanye no gushyiraho umushahara fatizo w’igihugu, icyemezo cyari kimaze igihe kinini cyifuzwa cyane ku isoko ry’umurimo muri Uganda aho imirimo iciriritse ariyo yiganje ariko idafite amategeko ayigenga.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari, Perezida Yoweri Museveni yasabye Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’imibereho Rusange y’Abaturage gufata iya mbere mu gutangiza ibiganiro bihuriweho n’impande zose (abakozi, ba rwiyemezamirimo na leta) kugira ngo hatorwe igipimo cy’umushahara fatizo uzajya ushyirwa mu bikorwa ku buryo bwemewe n’amategeko.
Minisitiri wungirije ushinzwe ishoramari, Madamu Evelyn Anite, yavuze ko Perezida Museveni ubwe ariwe uri kuyobora ibiganiro, ibintu bitigeze bikorwa mbere bitewe n’uko igihugu cyari gifite ikibazo gikomeye cy’ubushomeri ndetse na Leta ikaba yari ifite imirimo itarenga 490,000.
Yagize ati: “Tugomba kubanza kureshya ishoramari kugira ngo tubone imirimo.”
Ubu, nyuma yo kugera kuri ibyo, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho ibiganiro ku mushahara fatizo.
Ati “Si byiza ko umuntu akora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ahembwa make, kandi nta mategeko abigenga.”
Anite yakomeje avuga ko Minisiteri y’Imibereho myiza yasabwe gutegura inama ihuriweho n’abahagarariye abakozi, ba rwiyemezamirimo na leta, kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gutuma abakozi bahembwa uko bikwiye kandi babona umushahara ubatunga.
Kugeza ubu, Uganda nta mushahara fatizo wemewe n’amategeko igira. Umushahara fatizo wa nyuma wemejwe n’itegeko washyizweho mu 1984, ungana n’amashilingi ibihumbi 60 ku kwezi, ariko umaze igihe warasizwe n’izamuka ry’ibiciro n’impinduka z’ubukungu.
Muri 2015, Inteko Ishinga Amategeko yari yemeje umushinga w’Itegeko rishyiraho Umushahara fatizo gusa riza kwitambikwa na Perezida wagaragaje impungenge ko rishobora kubangamira ishoramari n’ihangwa ry’imirimo.
Icyakora ngo kuri ubu, Isharamari ry’imbere mu gihugu n’iry’abanyamahanga rimaze guhanga imirimo isaga miliyoni 1.2, ari yo mpamvu ngo hakenewe ko umukozi arindwa.
Raporo zinyuranye zigaragaza ko abashoramari baturuka mu mahanga, by’umwihariko abakora mu bijyanye n’inganda bahemba abakozi umushara uri hagati y’ibihumbi 5000 -10000 y’Amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga 2,004-4,009 mu mafaranga y’u Rwanda.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi hamwe n’imiryango ya sosiyete sivile bamaze igihe basaba ko hajyaho umushahara fatizo, kugira ngo harandurwe ihohoterwa ry’abakozi no kuzamura imibereho myiza y’abakozi b’abanyamwuga bato.
Nyuma y’uko Perezida Museveni agaragaje ubushake bwo gutera inkunga ibyo biganiro, ndetse Minisiteri y’Imibereho myiza igashyirwaho inshingano zo kubihuza, bamwe mu bafite aho bahurira n’iki kibazo batangaje ko bafite icyizere gito ariko gishingiye ku mpamvu ko Uganda ishobora gutera intambwe igaragara kuri iyi ngingo.
Kugeza mu mwaka wa 2022, Seychelles ni yo yari igihugu cya Afurika gifite umushahara fatizo mbumbe wa buri kwezi uri hejuru kurusha ibindi, kuko wari ku madorali ya Amerika 464.76. Iki gihugu gikurikirwa na Maroc ifite 285.61$, na Afurika y’Epfo ifite 248.12$. Muri rusange ibihugu bitanu gusa nibyo byari bifite umushahara fatizo urenze amadolari 200 ku kwezi ku mugabane wa Afurika.
