Ikipe ya Arsenal ikina shampiyon y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yifatnyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 mu gihe u Rwanda n’Isi yose batangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa. Arsenal yahumurije u Rwanda muri ibi bihe bikomeye rurimo.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yo mu Bwongereza yashyizeho amashusho arimo ubutumwa bwavuzwe n’abakinnyi bayo ari bo Jurrien Timber, Christian Nørgaard, David Raya na Ben White.
Jurrien Timber yavuze ko “Ku nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro ababuze ubuzima kandi tukerekana ubufatanye bwacu n’abaturage b’u Rwanda.”
Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga atari macye aturuka mu bukerarugendo.
