Kirehe: Imiti Yongeye Kuboneka ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’imiti, cyane cyane ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama giherereye mu Murenge wa Kigarama, cyamaze gukemuka.

 Ibi byatangajwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri abivuriza kuri iki kigo batakibona imiti.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janviere, mu nama yagiranye n’abaturage , bo mu Kagari ka Nyakerera, yemeje ko imiti yamaze kuboneka, anasobanura ko ubuyobozi bwari busanzwe bufite amakuru kuri iki kibazo.

Mukandayisenga Janviere, Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage i Kirehe

Yagize ati: “Ikibazo twarakimenye, turagikurikirana, dusanga hari imiti yabuze. Kandi twasanze hari ikibazo cyari cyabayeho, ariko kugeza ubu cyakemutse. Guhera uyu munsi, uhagana wese arahabwa imiti yandikiwe na muganga.”

Abakoresha iki kigo nderabuzima bari bamaze igihe bajya kuhivuriza bagasuzumwa, ariko ntibahabwe imiti ahubwo bakoherezwa kuyigurira muri farumasi.

Abaganiriye na ICK News bavuga ko kujya gushaka iyo miti byabagoraga cyane.

Munyemanzi Eric, utuye mu Kagari ka Cyanya, yagize ati: “Turaza tugasuzumwa, tugafatwa ibizamini, ariko tukandikirwa imiti bakatubwira ko tujya kuyigurira muri farumasi zo hanze. Kandi izo farumasi ntabwo zitwegereye, kuko kugira ngo tuyigereho bisaba urugendo rw’amasaha nibura atatu.”

Nsengiyumva Elie, utuye i Gasenyi, na we yongeyeho ati: “Maze kujyayo inshuro eshatu, bansuzuma neza. Ariko ikimbabaza n’uko mbwirwa ko ngomba kugura imiti hanze, nyamara ubuvuzi bw’ibanze ari uburenganzira bwacu. Iyo nsabwe gutanga ubwisungane mu kwivuza, mbutanga ku gihe. Ariko iyo ngeze aho niteze ubufasha, nkabwirwa ngo njye kwigurira imiti, bituma ntakibona umumaro wabwo.”

Mukakarangwa Alphonsine, umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kabuga, na we yagize ati:“Nagiyeyo ndwaye umutwe, baransuzuma banyandikira imiti, bambwira ko ngomba kujya kuyigurira muri farumasi. Nta mafaranga yandi nari mfite, nari nabuze ayo kuyigurira, mpitamo kuyiguriza. Nahise ntuma mugenzi wanjye ngo ajye kuyingurira, aho kuyizana nawe agenda agiye ntiyagaruka.”

Mu gihe aba baturage bari bamaze batabona imiti, bagombaga kujya kuyigura I Nyakarambi mu mujyi wa Kirehe.

Akarere ka Kirehe kagizwe n’ibigo nderabuzima 17 bikorera, hakiyongeraho n’ibitaro by’akarere biherereye mu Murenge wa Kirehe, mu Kagari ka Gahama.