Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga n’abahagenda bakoresha umuhanda uca inyuma y’inyubako y’akarere werekeza ku kagali, baravuga ko ubabangamiye kuko udakoze neza.
Ibi bigarukwaho na bamwe mu bakozi ba Leta, abarimu, abanyeshuri, abamotari, abanyonzi, abahinzi n’abandi bavuga ko uyu muhanda urimo ibitaka bityo ukaba ukunze kurekamo amazi.
Nkuko babyivugira ngo bagaragaje iki kibazo kuva kera ariko kugeza magingo aya ntacyo urakorwaho.
Irakiranuka Elysee wavukiye muri uyu murenge usanzwe ari umuhinzi n’umworozi, avuga ko mu bihe by’imvura uyu muhanda wuzuramo urwondo rwinshi n’amazi menshi akarekamo bikamera nk’isayo yo mu gishanga.

Ati “Imvura iyo iguye biba bigoye gukoresha uyu muhanda kuko uba unyerera cyane. Turifuza ko washyirwamo kaburimbo cyangwa ugatsindagirwa”.
Ibi binagarukwaho na Munyemana Francois uvuga ko iki kibazo cy’uyu muhanda kibabangamiye cyane kuko gituma hari abantu bisaba kuva murugo boze bagera n’aho bagiye bakongera kwikuraho urwondo ruba rwabuzuyeho.
Ati “Imodoka ntiyaza ngo uyihanyuze, ibyo bituma abanyeshuri bawunyuramo bambaye ibirenge ugasanga bageze ku ishuri basa nabi bikabasaba kongera koga bwa kabiri “.

Ni mu gihe umusaza witwa Sindambiwe David ubona ko akuze we avuga ko nk’abacuruzi bo muri aka gace nabo bagorwa no kujya kurangura kuko umuhanda utababanira.
Yagize ati “Twebwe abacuruzi kujya kurangura biratugora rimwe na rimwe usanga tudacuruza bihamye”.
Iki kibazo kinabangamiye abarezi n’abanyeshuri
Umunyeshuri witwa Niyokwizerwa Olivier wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri G.S Kagarama Adventist ituranye n’uyu muhanda, yavuze ko nabo bagorwa cyane no kugera ku ishuri ndetse no gutaha kuko bakunze kugwa mu byondo impuzankano zabo zikandura bityo bikabasaba gutunga izirenze imwe.
Ati “Duca mu byondo tuje kwiga bikadusaba koga mbere yuko twinjira mw’ishuri. Naho umuntu utunze impuzankano imwe we ahura n’ibibazo bikomeye”.
Ku ruhande rw’abarezi bo ngo bibasaba kwitwaza inkweto ebyiri zirimo na bote kugira ngo babone uko bagera mu kazi basa neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Niyongira Uzziel avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko no kugicyemura byoroshye bafatanyije n’abaturage.

Yagize ati: “Kubera ko twari mu gihe k’izuba ayo mazi areka ntayo twabonaga ariko twakizeza abaturage ko ibyo binogo ari ibintu byoroshye gusiba kandi tukabikora mu muganda dufatanyije n’abo.”
Yongeyeho ko kuba nta madoka nyinshi zihanyura, uyu muhanda uzakorwa biciye mu muganda kandi ukaba wazamara igihe utarongera kwangika.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda y’imyaka itanu (2024-2029) yo kwihutisha iterambere (NST2) hazubakwa hanasanwe ibilometero birenga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu, ndetse hanubakwe ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.
Umwanditsi: Sifa Falka
