OIP-1.jpg

Indirimbo za Beyoncé zitarasohoka zibwe

Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Altanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko indirimbo za Beyoncé zitarashyirwa ahagaragara ziri mu bintu byinshi byibiwe mu modoka iminsi mike mbere y’uko uwo muhanzi akorera ibitaramo by’amajoro ane byo  kumurika ‘album’ ye yitwa Cowboy Carter muri uwo mujyi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibikoresho (hard drives) byari bibitseho izo ndirimbo zitarajya hanze, gahunda z’ibitaramo, hamwe n’urutonde rw’indirimbo yari bukoreshe muri ibyo bitaramo, ni bimwe mu byibiwe mu modoka yakodeshejwe n’umubyinnyi wa Beyoncé nk’uko iperereza ry’ibanze rya polisi ribigaragaza.

Ubujura bwabaye ku itariki ya 8 Nyakanga, iminsi ibiri mbere y’uko Beyoncé atangira igitaramo cye cya mbere i Atlanta. Ibi bikaba ari igihombo gikomeye kuri uwo munyabigwi, uzwiho gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo ze zitavogerwa.

Polisi ya Atlanta ivuga ko hamaze gusohorwa itegeko ryo gufata ucyekwaho ubwo bujura, nubwo izina rye ritashyizwe ahagaragara.

Umutoza w’imbyino Christopher Grant hamwe n’umubyinnyi Diandre Blue babwiye polisi ko baparitse imodoka bari bakodesheje yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer y’umukara, bakajya mu nyubako icururizwamo ibiribwa hafi aho. Gusa ngo ubwo bagarukaga kuri iyo modoka, basanze igice cy’inyuma cy’idirishya cyamenetse kandi basanga imizigo ibiri yibwe.

Babwiye polisi ko bari batwaye “amakuru yibanga yerekeye umuhanzi Beyoncé” mu modoka, ndetse ko nayo ari mu byibwe.

Nk’uko raporo ya polisi ibivuga, ibyo byibwe byarimo “utwuma dutanu (jump drives) turimo indirimbo zifite ibimenyetso bigaragaza ko ari umutungo bwite w’umuhanzi, indirimbo zitari zarasohotse, ishusho y’ibitaramo byabaye n’ibiteganyijwe, ndetse n’urutonde rw’indirimbo zari gukoreshwa.”

Ibindi byibwe byarimo mudasobwa (laptop), imyenda (designer clothes), na ‘Apple AirPods’. Inzego z’umutekano zakoze iperereza hakoreshejwe amakuru y’aho ibyo bikoresho byari biri (tracking) by’umwihariko kuri mudasobwa na AirPods kugira ngo bamenye aho byerekeje.

Inzego z’umutekano zanakoze iperereza bifashishije ibikumwe (fingerprints) ku modoka, maze basangaho “ibimenyetso bibiri by’urutoki byoroheje cyane.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads