Ifunguro rya mugitondo rikunze gufatwa nk’ifunguro ry’ingenzi ry’umunsi ariko abahanga basanze mu gihe cyo kugabanya ibiro, abagabo n’abagore bagomba guhitamo amafunguro atandukanye cyane.

Abagabo bashaka kugabanya ibiro bagomba gufata ibiryo bya mu gitondo byiganjemo carbohydrates nk’umugati, n’ibinyampeke, mu gihe abagore bo bakwiye gufungura mu gitondo ibyiganjemo amavuta menshi, nk’umuleti cyangwa avoka. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Waterloo yo muri Canada.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi witwa Stéphanie Abo, akaba n’umukandida ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza ya Waterloo yagize ati: “Imyifatire ku mafunguro ni ikintu gikomeye mu buzima bwacu muri rusange. Turi mu buzima buhuze, bityo rero ni ngombwa kumva uburyo ibyemezo bisa nkaho bidafite ishingiro, nk’ibyo gufata ifunguro rya mu gitondo, bishobora kugira ingaruka ku buzima ndetse n’ingano z’imbaraga.”

Stéphanie Abo yongeyeho ati “Niba ugerageza kugabanya ibiro, kugumana ibiro, cyangwa gukomeza kugira imbaraga zawe, kumva ingaruka z’imirire yawe ku mikorere y’umubiri wawe ni ngombwa.”

Ubushakashatsi bushingiye ku cyuho cyagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe ku itandukaniro rishingiye ku gitsina mu buryo imibiri y’abagabo n’abagore itunganya ibinure.

Anita Layton, umwarimu w’imibare, ibinyabuzima n’ubuvuzi, we yagize ati “Akenshi tugira amakuru make y’ubushakashatsi ku mibiri y’abagore kuruta ku mibiri y’abagabo.”

Aba bashakashatsi bavumbuye ko abagore bakunda kubika ibinure byinshi nyuma yo kurya kurusha abagabo, ariko nanone umubiri ukabitwika vuba nyumaho.

Ku bw’ibyo rero, abagore bashaka kugabanya ibiro, ni byiza ko bafata ifunguro rya mu gitondo rikungahaye ku binure cyangwa amavuta kurusha abagabo, kuko batwika ayo mavuta vuba cyane mbere yo gufata andi mafunguro.

Aba bashakashatsi bizeye ko bazakomeza gukora ubushakashatsi ku itandukaniro riri hagati y’imikorere y’umubiri ku mafunguro hagati y’abagabo n’abagore, bakareba uburyo ibiro umuntu afite, imyaka, n’imihango byaba bibifitemo uruhare.