Abashakashatsi n’inzego zifite aho zihuriye n’ibidukikije baratangaza ko hari impungenge zishingiye ku nyamaswa zimwe na zimwe zifitiye abaturage akamaro, ariko zikaba zikomeje kugabanuka ku kigero giteye impungenge.
Izo nyamaswa zirimo ibinyogote, inyamanza, imisambi, impyisi, iminuni n’izindi, zifite uruhare runini mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima n’imibereho ya muntu.
Dr Damascene Gashumba, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko icyendera ry’izi nyamaswa rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu, haba ku bijyanye n’imirire, ubuhinzi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati:”Izi nyamaswa zimwe na zimwe zifasha mu kwagura imbuto, kongera ubutaka busharira, ndetse no kugabanya udukoko twangiza imyaka. Iyo zigabanutse, bigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi no ku mikorere y’urusobe rw’ibinyabuzima.”
Abaturiye ibyanya by’inyamaswa bemeza ko impamvu nyamukuru iri gutuma izo nyamaswa zikendera ari iyubakwa ry’ibikorwa remezo mu duce zari zisanzwe zibamo.
Uwitwa Njamahoro Pascal yagize ati:”Impamvu mutakibona ziriya nyoni ndetse n’izindi nyamaswa, ubutaka bwinshi twagiye tubutura hanyuma ibiti tugenda tubyangiza, ibyatumye inyoni n’inyamaswa zihunga nyamara ariho zagombaga gutura.”
Uyu kandi yunganirwa na Dushimimana Desire uvuga ko inyamaswa zigenda zikendera kubera kubura aho ziba.
Ati: “Biragaragara ko amashyamba yabaye macye bisa nk’aho rero nazo zabuze aho ziba zigenda zihunga, ariko turamutse tubungabunze amashyamba zagaruka tukajya tuzibona”
Ibi byemezwa na Rukwaya Jean Luc, umukozi ushinzwe urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA).
Avuga ko ibikorwa by’iterambere bidateguwe neza biri mu byangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ariko ko hari ingamba zirimo gufatwa mu kubibungabunga.
Ati: “Ahanini biterwa nuko usanga hahandi urwo rusobe rw’ibinyabuzima rwabaga hagenda haturwa cyangwa, hashyirwa ibindi bikorwa by’iterambere ariko ubu icyo turimo gukora cyane ahanini ni ugusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima ahagiye hangirika yaba ari ahegereye za Pariki, yaba ari amashyamba kuko bifasha kugira ngo rwa rusobe rw’ibinyabuzima rubone aho rubasha kuba kandi rubasha kororoka neza.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko 75% by’ibihingwa fatizo byifashishwa mu biribwa ku isi biterwa n’uruhare rw’ibindi binyabuzima mu bikorwa byo kubangurira.
Ibi bifasha mu gutanga hagati ya miliyari 235 na miliyari 577 z’amadolari buri mwaka mu musaruro w’ubuhinzi.
Amashyamba abarizwamo 80% by’ibinyabuzima byose biboneka ku butaka, kandi yinjiza nibura toni miliyari 2.6 za gaz ya karubone buri mwaka, bikagira uruhare runini mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Nubwo bimeze bityo, ibinyabuzima byinjizwa mu gihugu bidakwiye (invasive species) bigira uruhare mu kuzimira kw’amoko arenga 60% by’ibinyabuzima, ndetse bitera igihombo kingana na miliyari 423 z’amadolari buri mwaka ku isi.
