Impamvu umusanzu wa Mituweli wazamuwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko impamvu umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) wazamuwe, hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage n’amakuru batanze muri sisiteme y’imibereho.

Byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique ku wa 24 Gashyantare 2026, i Rutunga mu Karere ka Gasabo, ubwo hizihizwaga imyaka 25 y’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za mituweli.

Minisitiri Habimana, yavuze ko izi mpinduka zizwe neza hashingiwe ku bushobozi bw’imiryango.

Yagize ati: “Impinduka zabaye muri Mituweli zijyanye n’imisanzu ni impinduka zizwe neza bishingiye ku bushobozi bw’imiryango kuko twazengurutse mu gihugu hose; mu tugari mu midugudu habaho uwo mwitozo wo kureba ubushobozi bwa buri muryango ku buryo uyu musanzu wagenwe bijyanye n’ubushobozi bwa buri muryango.”

Abayobozi mu nzego za leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique (uwa gatatu uturutse ibumoso), ubwo hizihizwaga imyaka 25 ya Mituweli

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, (RSSB) Kanyonga Louise asobanura ko kongera imisanzu byakoranywe ubushishozi kuko hifashishijwe amakuru yizewe.

Yongeyeho ko kuba hari indwara zikomeye zisigaye zivurwa na Mituweli zirimo gusimbura impyiko, kuyungurura amaraso, kubaga ubwonko, kuvura indwara z’umutima, gusuzuma no kuvura kanseri, kubaga amagufa no gutanga ibikoresho byunganira abafite ubumuga n’izindi, na byo biri mu byongereye iyo misanzu nubwo atari byo byashingiweho cyane.

Yagize ati: “Indwara zongewe mu zivurirwa kuri Mituweli ni indwara zikomeye kuvura zitwara amafaranga menshi kandi akenshi zitanakira.”

Biri mu byatumye habaho aya mavugurura ariko nanone ntabwo twari kubikora tubona ko ubushobozi bw’Abanyarwanda nta ntambwe bwateye.”

Kanyonga yasobanuye ko kugira ngo umuturage amenye amafaranga yishyura bitewe n’icyiciro arimo yinjira muri sisiteme imibereho aho akanda *195#, yashaka kwinjira muri sisiteme y’ubwisungane mu kwivuza agakanda *876#.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kugira Mituweli kuko bibafasha kwivuza kandi bidasabye ikiguzi gihambaye.

Imibare ya RSSB igaragaza ko umubare munini w’Abanyamuryango; ni ukuvuga abari hejuru ya 90% uri mu byiciro bizatanga umusanzu uri hagati ya FRW 4000 na FRW 8000.

Mu gihe abaturage bagera kuri 90% babasha kubona ubuvuzi kubera mituweli, icyizere cyo kubaho ku muturarwanda cyavuye ku myaka 49 kigera hafi kuri 70, umubare w’ababyeyi bapfa babyara waragabanyutse uva ku babyeyi 1000 ugera ku 149 ku bantu 100,000, ndetse n’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka 5 waragabanyutse, uva ku bana 196 ugera kuri 36 ku bana 1000 bavutse.

Kuri ubu abaturage bari mu cyiciro cya mbere 1 bazajya bishyura 4,000 Rwf ariko bakaba  bishyurirwa 100% na Leta, abari mu cyiciro cya  2 bishyure 3,000 Rwf ariko Leta ibongerereho 1,000Rwf, mu cya 3  bishyure 5,000 Rwf, mu cya  4 bishyure  8,000 Rwf mu gihe abari mu cya 5 bazajya  bishyura 20,000 Rwf ku mwaka.

MINALOC igaragaza ko aya mavugurura agamije kongerera gahunda ya Mituweli imbaraga no kongera ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa na Mituweli.

Ivuga ko hashyizweho ibyiciro bitanu by’imisanzu, bishingiye ku mikoro ya buri rugo kandi Guverinoma izakomeza kunganira imiryango ifite amikoro make, kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose.

Kugeza ubu, abaturage batanga umusanzu ugera kuri 33% by’amafaranga akenerwa ku mwaka, mu gihe Leta itanga asaga 67%.

Mu mavugurura mashya, abaturage bazatanga umusanzu ugera kuri 48%, mu gihe Leta izakomeza gutanga umusanzu munini ungana na 52%.