Abantu 13 baguye mu myigaragambyo ikaze yabaye muri Nigeria kuri uyu wa kane taliki ya 01 Kamena 2024 yo kwamagana ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi muri iki gihugu.
Ibi bikaba byabaye mu turere twinshi tw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa gatanu.
Umuyobozi wa Amnesty International muri Nigeria, Isa Sanusi, mu kiganiro n’abanyamakuru nawe yemeje iby’aya makuru. Abantu barenga 300 bari mu myigaragambyo batawe muri yombi kandi hashyirwaho gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’amasaha 24 mu ntara zo mu majyaruguru ya Kano na Katsina nyuma y’aho imwe mu mitungo ya leta yasahuwe, nk’uko polisi ya Nigeria yabitangaje.
Polisi yo muri iki gihugu kandi ikomeza ivuga ko Umupolisi umwe yiciwe muri iyi myigaragambyo abandi benshi barakomereka.
Imyigaragambyo yatewe ahanini n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo ku baturage benshi muri iki gihugu ndetse n’imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bw’iki gihugu. Abayobozi ba Nigeria, akenshi bashinjwa ruswa, nibo bahembwa neza kurusha abandi muri Afurika, binyuranye cyane n’ukuntu igihugu gifite abaturage babayeho nabi kandi bakeneye ibyo kurya, n’ubwo ari kimwe mu bihugu bikungahaye ku mavuta muri Afurika.
Abigaragambya bafite ibyapa, inzogera ndetse n’ibendera rya Nigeria ryiganjemo ibara ry’icyatsi n’umweru, abigaragambya kandi baririmbaga indirimbo bavuga ko mu byo bifuza harimo no gusubizaho inkunga ku giciro cya gaz n’amashanyarazi zahagaritswe nk’igice cy’ivugurura rikomeye ry’ubukungu ryakozwe na leta, ariko rikaba ryarateje izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibintu hafi ya byose.
