Mu myaka irenga icumi ishize, Narcisse Maniraguha utuye mu mujyi wa Muhanga yaguze igare atangira umwuga w’ubunyonzi, ariko hashize igihe gito amagare aza guhagarikwa mu muhanda, maze yimukira ku igare rifite moteri, ari nako ashaka n’ibyangombwa byo gutwara moto nini.
Hashize imyaka ibiri, yabonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara rw’urwego rwa A, maze yaka akazi ko gutwara abagenzi kuri moto y’umuturanyi we.
Maniraguha yibuka ko nyuma y’imyaka ibiri yari amaze kugira ubwizigame buhagije, maze agana banki imuha inguzanyo agura moto ye, mu myaka ibiri aba amaze kuyishyura.
Muri uwo mushinga, yashoboye no kuguramo ikibanza mu mujyi wa Muhanga, ndetse yubakamo inzu ya miliyoni zirindwi mu 2015.
“Maze kubaka inzu, ni bwo twatangiye guhura n’imbogamizi yo kwishyura ubwishingizi bwagiye buzamuka, imikorere itangira kwanga, ibiciro bya moto birazamuka. Icyo gihe moto twayiguraga miliyoni na magana ane maze irazamuka igera kuri miliyoni ebyiri n’igice”
Nk’uko abandi bamotari bamaze igihe nka Maniraguha babivuga, mu myaka yashize umuntu wabashaga kwigondera ipipiki (Moto), abaturanyi bavugaga ko asezeye ubukene kuko nyuma y’umwaka umwe yabaga ashobora kuba afite inyungu yamuhesha iya kabiri.
Yubakaga inzu nziza, akagura ikibanza mu midugudu ikunzwe cyangwa agakora n’ibindi bikorwa by’iterambere ku muryango.
Uko imyaka igenda ishira indi igataha, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ari byo bakunze kwita ‘kumotara’ bavuga ko ibintu bigenda bihindura isura, amafaranga akabura kuko atwarwa na byinshi, bityo ibitaha mu mufuka wabo bikarushaho kugabanuka.
Bavuga ko ibyo biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubwishingizi bw’ikinyabiziga batwara bukomeje kurushaho guhenda, impinduka zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu kibasaba kwimukira kuri moto zitwarwa n’amashanyarazi, igihombo baterwa n’amashyirahamwe babarizwamo n’ibindi.
Ubwishingizi bukubye kabiri ubw’imodoka
Abamotari baganiriye na ICK News bavuga ko amafaranga y’ubwishingizi yabaye menshi bagereranije nayo baba binjije. Ndayisaba Laurien, ukorera i Muhanga yagize ati “Ubwishingizi burakurangirana nk’umumotari bitewe n’amafaranga make wakoreye ukabura ayo kwishyura ubundi, maze ukagira ubwoba bwo kugaruka mu muhanda kugira ngo udakora impanuka noneho ugahomba byose.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko Leta yashyira mu gaciro ubwishingizi bukamanurwa kuko dutekereza ko ubwo dutanga buruta ubw’imodoka kandi ariyo itwara abantu benshi.”
Kuwa 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa yongeye gushimangira ko ahubwo amafaranga acibwa moto ari make bagereranije n’igihombo zitera.
Yagize ati “Umumotari yikubita imbere ya mini-bus itwaye abantu 18, maze imodoka igahirima. Igihe moto ari yo yateye impanuka, igihe cyo kwishyura ba bantu bose 18 bari muri bisi bibazwa wa muntu wishingiye moto.”
Kugeza ubu moto imaze hagati y’umwaka umwe n’itanu ubusanzwe yishyurirwaga amafaranga 62,310 Frw ariko ubu ni 181,150 Frw, imaze hagati y’imyaka 6 na 10 yishyurirwaga 74,790 Frw ariko ubu ni 222,750 Frw. Irengeje imyaka 10 yo yishyuraga 86,270 Frw ariko ubu izajya yishyura 264,350 Frw.
Uyu munsi, imodoka isanzwe yo kugendamo, y’imyanya ine, yishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 130,000 cyangwa 160,000Frw.
Hari aho usanga ubwishingizi bwa moto bukubye kabiri ubw’imodoka ntoya nk’iyo bita Yaris. Icyakora hari n’izo mu rwego bakunze kwita Jeep zishyura mu nsi y’igiciro cya moto.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA General Insurance akaba n’umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wayo, Kamanzi Charlotte yavuze ko hari abamotari benshi bazaga bagafata ubwishingizi bwa ‘promenade’ maze bakora impanuka bigateza igihombo SONARWA . Yagize ati “twishyuraga mu by’ukuri amafaranga atajyanye n’ubwishingizi bafashe.”
Umwishingizi yaba yishimiye gukorana na motari?
Uwavuga ko moto atari ikinyabiziga kishimiwe n’abatanga ubwishingizi, menya hamwe na hamwe ataba akabije.
Umwe mu bahagarariye sosiyeye y’ubwishingizi twamubajije niba bagira ubwishingizi bwa moto agira ati “Urebye ntabwo tugira kuko burahenda cyane. Buri hejuru y’amafaranga ibihumbi magana atatu.”
Ni kenshi abamotari bagiye bashyirwa mu majwi nka bamwe mu bica amategeko y’umuhanda, ndetse bigateza impanuka.
Amakuru aherutse gutangazwa na Polisi y’u Rwanda avuga ko buri munsi haba impanuka za moto zisaga 15 mu Gihugu hose, moto n’amagare bikaba byihariye hejuru ya 50% by’impanuka zose ziba buri mwaka.
Moto, ‘Business’ ihoramo impinduka
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ibikorwaremzo, Dr Jimmy Gasore yabwiye The New Times ko guhera muri Mutarama 2025, Guverinoma y’u Rwanda itazongera kwandika moto zikoreshwa na lisansi zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Gasore yagize ati “Ntabwo tuzandika moto za lisansi zo gutwara abantu muri Kigali. Moto zikoreshwa n’amashanyarazi gusa ni zo zizafatwa nk’izemerewe gutwara abantu mu buryo bw’ubucuruzi.”
Yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda, ariko ni icyemezo kitakiriwe neza n’abamotari.
Turikumwenayo Muhire Alex, yagize ati “Guhagarika izi moto bizateza ubushomeri bwinshi cyane, ndetse binateze urubyiruko kwishora mu ngeso mbi.”
Undi mu motari we yagize ati “moto twafashe twazitanzeho ingwate, ibaze nawe banki nigutereza utwawe kuko wananiwe kwishyura, icyo gihe uzasigara nta kintu ufite uhinduke zero.”
Aba bamotari basaba ko izi moto zakomeza gukoreshwa n’iyo zaguma mu misozi.
Hagati aho, kwimukira kuri moto z’amashanyarazi bizazana n’igabanuka ry’ibiciro.
Tuyishime Muzamini ushinzwe Ibikorwa remezo bya Spiro kampani icuruza moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, avuga ko bagabanije ibiciro kuva kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1,800,000Frw), ikagera ku bihumbi Magana arindwi na mirongo itanu( 750,000 Frw)
Ese kumotara biracyari umwuga wakiza umuntu nkuko byahoze?
Mu bibazo bindi abamotari bahurizaho, ni ibiciro bikomeza kuzamuka, aho nko mu myaka 14 ishize igiciro cya lisansi cyari ku mafaranag 650 kuri litiro, ubu ikaba irenga 1500
Ibi kandi ngo bijyanye n’ibiciro by’ibyuma, aho nk’ipine mu myaka 10 ishize ryaguraga ibihumbi 18 ubu rikaba rigeze ku bihumbi 38,000 Frw, amavuta yaguraga 2500 ubu akaba ageze ku 8500 Frw.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda habarurwa moto zanditse zirenga ibihumbi 100, 00 zirimo ibihumbi 46,000 zikora nk’izitwara abagenzi naho ibihumbi 26,000 muri zo zikaba zibarizwa mu Mujyi wa Kigali gusa.