Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, hateganyijwe umukino ukomeye muri BasketBall aho APR BBC na PATRIOTS BBC ziri bucakiranire Lycée de Kigali (LDK).
Uyu mukino w’umunsi wa 18 biteganyijwe ko utangira saa Moya z’ijoro, utegerejwe na benshi kuko aya makipe yakomeje kugenda yiyubaka kandi afite amateka muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Patriots BBC ni yo kipe ya mbere yitabiriye imikino ya BAL, mugihe uyu mwaka BAL izitabirwa na APR ari na yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Ibi rero bituma benshi mu bakunzi b’uyu mukino mu Rwanda byúmwihariko abakunzi b’aya makipe bakomeza kugira amatsiko y’umukino aya makipe ari buhuriremo.
Ikindi kandi aya makipe afite abatoza bazwiho ubuhanga mu mitoreze, ibintu bikomeza gushyira uyu mukino mu mitwe ya benshi.
Henry Mwinuka utoza PATRIOTS ni umwe mu batoza bamenyereye iyi shampiyona, kuko yanyuze mu makipe atandukanye kandi akomeye arimo na REG BBC iheruka mu mikino ya BAL, byumvikana ko uyu mugabo amenyereye iyi shampiyona.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo yatoje amakipe yo ku rwego mpuzamahaga harimo ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ndetse anatoza KIU Titans yo muri Uganda.
Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh umunyamerika ufite inkomoko muri Jordaniya, nawe ntiyoroshye kuko mu minsi mikeya amaze muri shampiyona benshi bakomeje gushima imitoreze ye. Mazen yaciye mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda arimo na Detroit Pistons, yabaye númutoza wungirije muri Oklahoma City na Washington Wizards zo muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika.
Ikipe APR BBC ni ikipe yíyubatse igura abakinnyi benshi kandi beza muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona umwaka ushize wa 2023.
Mu bakinnyi yaguze harimo, Adonis Filer wakiniye REG BBC igihe kinini, Chris Ruta, Nathan Hunt, Zion Style abakinnyi b’abahanga baje biyongera ku ikipe yari imaze kwegukana shampiyona barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willson, Dickson Jr, Wiliam Robens, Ntore Habimana n’abandi.
Patriots BBC nayo ntiyasigaye kuko kugeza ubu yamaze kwibikaho abakinnyi barimo Frank Kamndoh Bitoudji wabaye myugariro mwiza mu mwaka ushize, Nikola Scekic, Gasana Kenneth Herbert ndetse na William Perry. Aba bakinnyi baje biyongera kandi ku bandi bakinnyi barimo Ndizeye Dieudonné Ndayisaba, Steven Hagumintwari.
Imikino itanu iheruka guhuza aya makipe, APR BBC yatsinzemo imikino itatu mu gihe PATRIOTS yatsinze imikino ibiri.