OIP-1.jpg

Ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki 9 biyongereye ku basanzwe bibukirwa i Rebero

Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki ikenda biyongereye kuri 12 basanzwe bibukirwa ku Rwibutso rwa Rebero.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka abanyapolitiki barwanyije Jenoside n’ingengabitekerezo yayo baruhukiye ku Rwubutso rwa Rebero.

Nk’uko byatangajwe na Ministri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, ubushakashatsi kuri aba banyapolitiki 9 bwamaze imyaka ibiri, aho bwashingiye ku bimenyetso birimo inyandiko, imbwirwaruhame n’ubuhamya.

Ministri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene niwe wamuritse ibyavuye mu bushakashatsi

Abanyapolitiki icyenda ni abari batuye muri Kigali no mu ntara, na bo bakaba bararwanyije “Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ariko amazina yabo akaba atagaragaraga kuri uru rwibutso rwashyiriweho abanyapolitiki nkabo”

Dr Bizimana akomeza avuga ko mu banyapolitiki bibukwa “Harimo abanyapolitiki b’Abatutsi bari kwicwa kubera ubwoko bwabo n’ab’Abahutu batari kwicwa, ariko bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside no guharanira demokarasi isesuye idaheza Umunyarwanda.”

Abanyapolitiki ikenda biyongereye kuri 12 basanzwe bibukirwa ku Rwibutso rwa Rebero ni aba bakurikira:

Ngulinzira Boniface

Ngulinzira yavutse mu 1950, avukira mu Karere ka Burera. Yize Isesengurandimi mu Bubiligi. Yakoze muri ministeri y’Uburezi, ahakora imyaka 15, nyuma agirwa umujyanama ushinzwe uburezi mu biro bya Perezida wa Repubulika imyaka 2 kuva 1989-1991. Mu 1992 yaje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.Taliki 11 Mata 1994 abasirikare ba MINUAR banze kumuhungisha we n’umuryango we babasiga muri ETO Kicukiro abasirikare baramutwara bamwicira ahantu hatazwi kugeza uyu munsi umurambo we nturaboneka.

  • Prof Rumiya Jean Gualbert

Prof Rumiya yavutse MU 1950 mu karere ka Huye. Yashakanye na MUKAMUDENGE Veneranda, tariki ya 09 Kanama 1975, babyarana abana 5 hanyuma 3 bicanwa na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yize mu Bufaransa ari naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu 1983.  Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Prof RUMIYA yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.  

Prof Rumiya yari umwe mu bagize komite nyobozi ya MRND ku rwego rw’igihugu no muri komite yayo i Butare. Yarwanyije amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri MRND. Tariki 14 Ugushyingo 1992 Prof Rumiya yandikiye Perezida Habyarima asezera muri MRND. Prof Rumiya yiciwe i Butare tariki 04 Gicurasi 1994.

  • Dr. Habyarimana Jean Baptiste

 Dr. Habyarimana yavutse tariki 14 Werurwe 1950 muri komini Runyinya mu karere ka Nyaraguru. Yize muri Kaminuza ya Columbiana ho muri Leta zunze Ubumwe za America ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bwubatsi. Dr. Habyarimana yigishije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Kuva ku itariki 03 Ukwakira 1990 kugeza ku itariki 23 Werurwe 1991 yafunzwe amezi 6 muri gereza ya Huye mu biswe ibyitso by’Inkotanyi. Dr. Habyarimana bamuhimbaga akazina ka (sacre) kubera ko yakundaga gusabana n’abantu. Genocide itangiye, Dr. Habyarimana yagerageje kuyirwanya nubwo byaje kumunanira. Yaje kwicwa muri Kamena 1994 ariko kugeza n’ubu umurambo ntawe uzi aho uri.

  • Ruzindana Godefroid

Ruzindana yavutse mu 1951 muri Komini Kabarondo yo mu Karere ka Kayonza. Ruzindana yaranzwe no kwamagana yivuye inyuma politiki yashyiraga imbere Jenoside, ibintu byatumye yicanwa n’umuryango we.  Ruzindana yari umunyapolitiki mu Ishyaka rya PSD, akaba yarishwe mu kwezi kwa Gicurasi 1994. Mbere y’uko yicwa yari yakuwe kumwanya wa Perefe wa Kibungo asimbuzwa uwitwa Anaclet Rudakubana.

  • Dr. GAFARANGA Theoneste

Dr. Gafaranga yavutse tariki 23 Kanama1942, i Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga. Yize mu Bubiligi ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi bw’indwara z’imitsi n’umutima. Yakoze mu Bitaro bya CHUK, aba umudepite nyuma ashinga ikigo cy’ubuvuzi cyitwaga Cabinet Medical la Pitié i Nyamirambo. Dr. Gafaranga ari mu bashinze PSD, agirwa umuyobozi wungirije wa kabiri. Tariki 16 Mata 1994, nibwo yishwe n’abasirikare n’interahamwe.

  • Ndagijimana Calliexte

Ndagijimana yavutse mu 1965, avukira i Mugina ko mu karere ka Kamonyi. Yabaye umwarimu, atorerwa kuba Burugumesitiri wa Mugina muri 1992. Yabumbatiye imibanire y’abaturage nta vangura. Ku buyobozi bwe, urugomo rwakorerwaga Abatutsi rwaragabanutse. Kuva tariki 7 Mata 1994, yakumiriye ibitero by’interahamwe. Tariki 16 Mata 1994 nibwo yohererejwe abo kumwica gusa ararokoka. Ndagijimana yishwe muri Mata 1994, yiciwe kuri bariyeri yari ku Ruhuha.

  •  Nyagasaza Narcisse

Nyagasaza Narcisse yavutse mu 1956, avukira muri Komine Ntyazo ho muri Nyanza. Mu 1993, Nyagasaza yatorewe kuba Burugumestiri wa Ntyazo. Nubwo yayoboye mu bihe bikomeye yagerageje gutinza ubwicanyi kuko muri 1994 yakoze ibishoboka byose akumira ubwicanyi, abwira abaturage kujya ku marondo bose ngo birinde, hatagira ababatera baturutse ahandi. Yagize uruhare mu kuburira abatutsi guhungira i Burundi ndetse akanabambutsa. Tariki ya 23 Mata 1994 nibwo Nyagasaza yishwe amaze gufasha bamwe mu Batutsi kwambuka bahungira i Burundi.

  •  Gisagara Jean Marie Vianney

Gisagara yavutse mu 1966, avukira i Nyabisindu muri Nyanza. Akirangiza kwiga 1989 yakoze muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Mu 1993 yabaye Burugumesitiri muri Nyanza. Yarwanyije akarengane n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi abinyujije mu nama yaremeshaga no kurengera abatotezwaga bashinjwa kuba ibyitso. Gisagara yatumye kwica Abatutsi batindaho kuko yifashishije abapolisi bakumira ibitero by’abicanyi bituma Jenoside ikomeza gutinzwaho ibyumweru bibiri.

Tariki 22 Mata 1994, Gisagara yashyiriweho igihembo cy’ibuhumbi 600 ku muntu uzagaragaza aho ari. Yaje kubonwa tariki 5 Gicurasi 1994 ndetse yicwa uwo munsi.

  • Rwabukwisi Visenti

 Rwabukwisi Visenti yavutse mu 1959 muri Ruhango. Mu 1988 yashinze ikinyamakuru Kanguka cyakoraga inkuru zinenga ubutegetsi bwariho, yamagana ivanguramoko n’uturere. Tariki ya 22 Ukwakira 1990 yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 kubera inyandiko ze zarwanyaga akarengane gusa aza gufungurwa kubw’amasezerano ya N’sele. Mu Ukuboza 1991, Rwabukwisi yatangije ishyaka Riharanira ubumwe bw’abanyarwanda muri Demukarasi (UDPR). Rwabukwisi yishwe tariki 11 Mata 1994, arasiwe hafi y’iwe i Nyamirambo.

Aba banyapolitiki baje biyongera kuri Kayiranga Charles, Ndasingwa Landuald, Niyoyita Aloys, Kameya Andre, Rwayitare Augustin, Kabageni Vénantie, Rutaremara Jean de la Croix, Nzamurambaho Frédéric, Ngango Félicien, Mushimiyimana Jean Baptiste, Kavaruganda Joseph, Rucogoza Faustin.

Aba banyapolitiki kandi biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuva mu 1994, akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera. Uyu nawe yibukwa kuri iyi tariki.

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14,000.

Umwanditsi: Ishimwe Kevine

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads