Mu kiganiro yagiranye na ICKNews, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi ibi bitaro bizibandaho muri uyu mwaka wa 2025.
Dr. Tuyisabe yavuze ko, uko umwaka utangiye ibi bitaro bishyiraho intego y’ibikorwa bizakorwa maze bagahiga imihigo y’uko bizakorwa bagamije kuzayihigura.
Yagize ati: “Ubundi iyo dutangiye buri mwaka turibaza duti, tuzumva ko twakoze ari uko twavuye abantu bangahe? Ahubwo se tuzumva ko twabaze ari uko twabaze abantu bangahe?”
Dr. Tuyisabe avuga ko iyo bamaze kwiha izo ntego basengera ibikorwa biyemeje kugira ngo bizagende neza.
Mu bikorwa bizitabwaho muri uyu mwaka wa 2025 birimo intego yo kugabanya igihe abarwayi bamara ku bitaro by’Amaso bya Kabgayi, kwibanda ku bahugurirwa i Kabgayi, ndetse no gukosora ibyo abarwayi babahayemo umukoro.
Agaruka kuri ibi Dr. Tuyisabe yagize ati “Ikintu cya mbere dushaka gushyiramo imbaraga ni ukunoza serivisi duha abatugana, ikindi kandi ni ukwibanda kubyo abatugana batugiriyemo inama ko twabishyiramo imbaraga”.
Yakomeje agira ati: “kubyo abatugana baduhayemo ubutumwa ko twakosora turi kugerageza kubikoraho kuko icyo kintu rwose kituraje ishinga”.
Kugira ngo ibyo bigerweho Dr. Tuyisabe avuga ko bari gutegura gukora ‘Sisitemu’ izafasha abarwayi bagana ibi bitaro kujya bahamara igihe gito gishoboka.
Ikindi gikorwa cy’ingenzi kiri muri uyu mwaka, ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abafite aho bahuriye n’ubuvuzi bw’amaso ku rwego rw’isi yose.
Iyi nama isanzwe itegurwa n’ibi bitaro, Dr. Tuyisabe ahamya ko, uko iyi nama yabaye umwaka ushize kandi ikagenda neza, ko nta kabuza no muri uyu mwaka izaba.
Yagize ati: “Twagize inama nziza umwaka ushize n’ubu ngubu rero iraje ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu, abiyandikisha babikore vuba batazacikanwa”.
Ku baganga basanzwe bahugurirwa ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi nabo muri uyu mwaka batekerejweho.
Nkuko bigarukwaho na Dr. Tuyisabe Theophile uyobora ibi bitaro, mu mwaka ushize wa 2024, batanze amahugurwa kuburyo ijisho ryakomeretse ryakwitabwaho ndetse no muri uyu mwaka wa 2025 ngo hari n’ayandi mahugurwa ateganijwe.
Ati “Abo duhugura, twakoze isomo ryiza ry’uko wafasha ijisho ryakomeretse, rero n’ayandi agiye kuza, mu mpera z’ukwezi kwa kabiri ndetse no mu kwezi kwa 10”.
Kuri iyi gahunda y’amahugurwa, abifuza kuyitabira basabwa kwiyandikisha kare.
Ku bashyitsi basura ibi bitaro nabo amarembo arafunguye muri uyu mwaka, naho ku bafatanyabikorwa basanzwe bakorana n’ibi bitaro, Dr. Tuyisabe abizeza ko bihaye intego yo gukora neza ibikorwa byabo byibura ku kigero cya 98%.
Yagize ati “Abafatanyabikorwa bacu turifuza kubakorera byinshi byiza kandi vuba”.
Imibare itangwa n’ibi bitaro igaragaza ko mu mwaka wa 2023 wonyine bavuye abarwayi barenga 50,000, harimo 70% bavuriwe ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi na 30% bavuriwe mu bikorwa bitandukanye bikorerwa muri sosiyete.