Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda NISR cyatangaje ko igipimo cy’ibiciro ku masoko (CPI) ari nacyo gipimo cy’ingenzi gikoreshwa mu kugenzura izamuka ry’ibiciro (inflation), cyagabanutseho 0.2% ugereranyije na Nyakanga.
Ubwo ni ukuvuga ko muri Nyakanga ibiciro byazamutseho 7.3 naho muri Kanama bikagera kuri 7.1%.
Mu rwego rw’ubuzima, ibiciro by’ubuvuzi byazamutse ku kigero cya 70 % bivuze ko hagabanutseho 0.1% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Ubwikorezi bwo bwazamutseho 6.9% ku mwaka no ku gipimo cya 0.1% ku kwezi. Ni mugihe ibiciro by’amarestora n’amahoteli byo byazamutseho 18.5% ku mwaka no ku gipimo cya 0.8% ku kwezi.
Byongeye kandi ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byo byazamutseho 6.7% ku mwaka, naho ibitumizwa mu mahanga bizamukaho 8.3%. Ku rundi ruhande ariko, ibiciro by’ibicuruzwa nk’imboga n’imbuto nabyo byazamutseho 6.2% ku mwaka, naho ku kwezi byiyongera kuri 1.5%.
Ibiciro by’ingufu byo byazamutseho 2.5% ku mwaka ariko bigabanukaho 0.4% ku kwezi. Iyo ukuyemo ibicuruzwa bishya n’ingufu, ibiciro by’ibindi bicuruzwa byose hamwe byazamutseho 7.8% ku mwaka no ku gipimo cya 0.6% ku kwezi.
Mu mijyi ibiciro byazamutseho 7.1% ku mwaka na 0.7% ku kwezi, ni mugihe mu cyaro byiyongereyeho 5.9% ku mwaka na 0.7% ku kwezi. Urebeye ibyo biciro byose hamwe bikaba byarazamutseho 6.4% ku mwaka na 0.7% ku kwezi nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo ya NISR.
NISR isobanura ko impamvu nyamukuru y’iri zamuka ry’ibiciro mu 2025 ari uko hari ibicuruzwa bitaboneka ku isoko mu buryo butoroshye.