OIP-1.jpg

Gicumbi: Igisasu cyahitanye abana batatu

Abana batatu bavukana bo mu Karere ka Gicumbi, bahitanywe n’igisasu bikekwa ko aricyo mu bwoko bwa grenade, nk’uko byahamijwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko ibi byago byabaye ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza, ubwo abo bana bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Abaturage bo muri ako gace bakeka ko icyo gisasu cyari gerenade.

Nzabonimpa yasobanuye ko Akarere ka Gicumbi, kegereye umupaka wa Uganda, kari mu bice byabereyemo imirwano igihe kirekire mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Yongeyeho ko ako gace kandi ko kahozemo ibirindiro by’icyahoze ari Ingabo z’u Rwanda (ex-FAR), ari na yo mpamvu rimwe na rimwe haboneka ibisasu bitaturika, anavuga ko inzego z’umutekano zibishinzwe zisanzwe zigenzura ibisasu byaboneka muri ako gace.

Nzabonimpa yashimangiye ko abaturage, cyane cyane abatuye mu bice byegereye imipaka, bagomba gukomeza kuba maso no guhita batanga amakuru ku bayobozi b’inzego z’ibanze igihe cyose babonye ibintu bakeka ko bishobora kuba batazi kandi biteye impungenge, mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibyago nk’ibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police Ignace Ngirabakunzi, na we yemeje ayo makuru.

IP Ngirabakunzi yihanganishije umuryango wabuze ababo, akomeza aburira abaturage kwirinda gukora ku bintu batazi cyangwa batamenyereye”.

Ati: “Umuntu wese uhuye n’ibyo bintu agomba guhita abimenyesha ubayobozi”.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads