Abaturage bo mu Isantere ya Rutare mu Mudugudu wa Rutaraga, Akagari ka Mutego, Umurenge wa Mugunga barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kubaha umuriro w’amashanyarazi bityo bakava mu bwigunge nk’abandi baturage bose.
Abaturage bakorera muri iyi santere bavuga ko muri 2024 aribwo abatuye mu Mudugudu wa Rutagara batangiye guhabwa umuriro ariko ngo gutanga umuriro byahagaritswe mu Isantere ya Rutare batahageze.
Kazamu Jean Nepo Muscene ucururiza muri iyi santere ati « Twari twizeye ko tugiye kujya ducuruza amanywa n’ijoro ndetse tukagura ibikorwa byacu, ariko twatunguwe n’uko bahagaritse gutanga umuriro batatugezeho.”
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko kuba badakora amasaha menshi bitewe n’uko nta muriro bituma bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kudatera imbere ku rwego rushimishije ndetse rimwe na rimwe bakaba bahura n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’abitwikira umwijima bagakora ubujura n’ibindi byaha.
Yongeraho ati “Hano kubona umuntu ukogosha umusatsi biragoranye kuko bakora iyo izuba ryavuye gusa kuko bakoresha ingufu ziva ku murasire w’izuba. Gucaginga telefone biba bigoye kuko dukora urugendo rw’iminota 30 tujya ku kiruruma gucaginga. Muri make biragoye ko twatunga ibikoresho byikoranabuhanga.”
Uwitwa Niyonkuru Patrick we avuga ko kutagira umuriro bibangamira imyigire y’abanyeshuri.
Ati “Gusubiramo amasomo biragoye ndetse n’abanyeshuri bagorwa no kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibindi.”
Aba baturage bavuga ko baramutse bahawe umuriro byafasha aka gace gutera imbere kuko kuba kari ku rugabano rw’Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba bihagira ahantu heza hashobora guturwa n’ingeri nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine avuga ko gahunda yo gutanga umuriro ikomeje bityo ko bakwiye gutegereza bihanganye.
Ati “Amashanyarazi ntaragera hose. Gahunda yo gucanira abantu hakoreshejwe amashanyarazi asanzwe hitabwa ku bikorwaremezo bihari na site z’imiturire.”
Akomeza agira ati “Abataragerwaho n’umuriro bategereze bihanganye kuko nabo bazagerwaho kuko icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) kizarangira abaturage bose bacana.”
Kugeza ubu, Akarere ka Gakenke kari ku kigero cya 88% mu bijyanye no kwegereza abaturage amashanyarazi harimo abakoresha amashanyarazi asanzwe n’amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba.
Mu kugera ku gipimo cy’100%, ingo ziri ku gipimo cya 52% zizacanirwa n’amashanyarazi asanzwe mu gihe 48% bazacanirwa n’imirasire y’izuba.
Umwanditsi: Niyonkuru Daniel
