Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yibukije urubyiruko kuzirikana ku kiguzi cyatanzwe kugira ngo rube rufite igihugu kizima buryo ko rukwiye kwirinda guha icyuho abashaka kwangiza ibyagezweho.
Ibi yabitangaje ku wa 11 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ku itariki nk’iyo mu 1994, bakuwe muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro (MINUAR) zikabasiga mu maboko y’abicanyi zikitahira.

Ni igikorwa cyabanjirirjwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwaturutse ahahoze ETO Kicukiro [ubu ni muri IPRC Kigali] rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, ruruhukiyemo imibiri isaga 105,000 irimo iy’abo bishwe bavanywe muri ETO ku wa 11 Mata, n’abandi biciwe hirya no hino muri Kicukiro.
Agaruka by’umwihariko ku rubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi, Depite Mukabalisa yashimye ko rwitabiriye ndetse anashimangira ko bafite uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho mu rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Yibukije urubyiruko ko hatanzwe ikiguzi cy’amaraso kugira ngo u Rwanda rugere ku byo rumaze kugeraho bityo ko batagomba guha icyuho uwashaka kwangiza ibyagezweho.
Ati “Muzi ikiguzi cyatanzwe kugira ngo mube mufite igihugu kizima twese twishimiye, gitera imbere, kibaha amahirwe nta vangura iryari ryo ryose. Muzi intabwe ishimishije tumaze gutera mu rugendo rw’ubumwe bwacu n’ubudaheranwa.”
Yakomeje agira ati “Ntimuhe umwanzi icyuho hatagira ikidindiza ibyo twifuza kugeraho cyangwa kigasenya ibyo twamaze kubaka. Twiyushye icyuya, dufite umusingi ukomeye muzakomeza kubakiraho. Muzi neza ko hari abakirajwe ishinga no kwangiza ibyagezweho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo; gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka amateka y’igihugu cyacu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi”
Ibi nibyo Depite Mukabalisa yahereyeho asaba buri wese gutanga umusanzu we mu kurwana urugamba rwo guhangana n’abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Ati “Dukomeze dufatanyirize hamwe rero kurwana urwo rugamba rwo gukomeza kugaragaza ukuri kw’amateka yacu, cyane cyane rubyiruko mwebwe mukomeye mu gukoresha ikoranabuhanga, munafite ubumenyi mu gukoresha izo mbuga nkoranya mbaga. Hari abatangiye kurwana urwo rugamba rwo kurwanya izo mvugo z’urwango, mukomerezaho nta kabuza urwo rugamba tuzarutsinda.”
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye Kwibuka30 i Nyanza ya Kicukiro harimo abanyeshuri biga muri IPRC Kigali yahoze ari ETO ari naho hakuwe abaciwe i Nyanza.





Umwanditsi: Igiraneza Rosine
