Afurika: SADC yongereye manda abasirikare bayo muri RDC na Mozambique

Ku wa gatatu, abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’iterambere muri Afurika y’amajyepfo (SADC) biyemeje kongera undi mwaka ingabo zawo zoherejwe kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yahuje abayobozi bibihugu 16 bigize uyu muryango birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igihugu cya Afurika yepfo cyonyine gifite ingabo zigera ku 3,000 mu butumwa bwa SADC muri DRC, boherejwe mu Kuboza k’umwaka ushize. Abandi basirikare barenga 2000 baturuka muri Tanzaniya na Malawi.

Inshingano zizi ngabo zikorera mu gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ariko kibasiwe n’urugomo rwitwaje intwaro ni imwe yo kugarura amahoro.

Muri aka gace kandi, harimo abasirikari ba guverinoma ya Kongo, abacanshuro b’amahanga, ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’imitwe irenga ijana irwanira ubutegetsi, ubutaka n’amabuye y’agaciro.

Ingabo z’amahoro z’umuryango w’abibumbye zagombaga kuva muri Kongo mu kwezi gutaha, ariko bitewe n’ihohoterwa rikomeje kwiyongera mu burasirazuba bw’igihugu n’inyeshyamba zatumye bahaguma.

Minisitiri w’itumanaho muri Kongo, Patrick Muyaya, yatangaje ko hazashyirwaho ingengabihe nshya kugira ngo izo ngabo zigende, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye.

Muri iyi nama kandi abayobozi, biyemeje guharanira amahoro muri Mozambique, aho amatora atavugwaho rumwe yateje imvururu zimaze guhitana nibura abantu 30.

Komisiyo y’amatora muri Mozambique yatangaje ko ishyaka riri ku butegetsi rya FRELIMO n’umukandida waryo batsinze amatora rusange yabaye ku ya 9 Ukwakira. FRELIMO yayoboye Mozambique kuva yabona ubwigenge kuri Portugal mu 1975.

Venancio Mondlane, umukandida wigenga waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 20%, yamaganye ibyavuye mu matora, maze asaba abayoboke be gukora imyigaragambyo mu gihugu hose.

Kugeza ubu urukiko rukuru rw’igihugu ntirurafata umwanzuro ku kibazo cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuri iki cyumweru, ubushinjacyaha bukuru bwatanze ikirego kuri Bwana Mondlane hamwe n’ishyaka ryaPODEMOS rimushyigikiye, busaba indishyi z’umutungo wa Leta wahangirikiye kuva izi mvururu zatangira.

Perezida ucyuye igihe wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko yiteguye guhura n’abakandida ku mwanya wa perezida kugira ngo bahoshe amakimbirane ya politiki.

Bwana Mondlane ubu ari mu buhungiro ahantu hataramenyekana, kuko ngo hari abantu  bateguwe umugambi wo kumwivugana.