Aborozi bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo ryatumbagiye ku buryo bukabije. aho byikubye inshuro ebyiri cyangwa se zirenga nk’uko bamwe mu borozi babivuga.
Bitewe n’icyo kibazo hari abavuga ko batangiye kugabanya amatungo bororaga kubera kubura ubushobozi bwo kuyitaho.
Kwitonda Armand ukorera ubworozi bw’ingurube mu Karere ka Gasabo, avuga ko umufuka w’igiheri cy’ingurube waguraga 14,000 Frw kuri ubu ugura hejuru y’amafaranga 20,000 Frw.
Ati: “Uko twabiguraga mbere wasangaga nk’umufuka w’igiheri cy’ingurube tuwugura hagati ya 14,000 na 15,000 Frw, ariko ubu tuwugura hejuru y’ibihumbi 20.”
Ibi kandi byemezwa na Nteziryayo Sixbert ukora ubworozi nk’ubu mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ibiciro byikubye inshuro hafi ebyiri.
Ati: “Iyo ibiciro byiyongereye gutya bituma natwe uje kutugurira amatungo tumuhenda kugira ngo tugabanye igihombo.”
Abatanga serivisi zo gucuruza no gukora ibiryo by’amatungo bavuga ko, kongeza ibiciro babitewe nuko ubwikorezi n’idorari byahenze ku isoko nkuko bisobanurwa na Habimana Erneste ufite uruganda rwa Gorilla Feed rukora ibiryo by’amatungo mu Karere ka Kicukiro .
Aragira ati: “Akenshi ibyinshi dukoresha tubikura hanze y’igihugu ndetse ibindi bikava hano mu gihugu, rero kubera ko igiciro cy’ubwikorezi cyagiye kizamuka, idorari naryo rikaduhenda niyo mpamvu byagiye bigira ingaruka ku biciro by’ibiryo by’amatungo ku isoko.”
Agaruka ku kiri gukorwa Dr Uwituze Solange, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB yavuze ko hashyizweho ingamba zishoboka zose kugira ngo hongerwe ubuso buhingwaho kuko “Ibyo amatungo arya biva kubyo abantu bariye”.

yakomeje agira ati “ Ubu icyakozwe kihuta ni ukongera ubuso buhingwaho ibigori ndetse na soya, ariko ikindi turimo dukora ni ugukangurira aborozi kwishyira hamwe bakarangurira hamwe ku buryo bageze mu gihugu bashobora kubigabana ariko bitabahenze mu kubirangura.”
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2022, rigaragaza ko mu Rwanda, mu ngo zisaga miliyoni 2, hafi 50% zorora amatungo magufi, aho 28% zorora inka, 19% ihene, 14.9% zorora ingurube, 12% zorora inkoko, 5.6% inkwavu, na 4.7% zorora intama.
