Abayobozi b’ibinyabiziga bo mu bice bitandukanye by’umwihariko mu Karere ka Muhanga, barinubira ibihano bahabwa mu muhanda, bitewe n’amakosa akorwa n’abanyamaguru.
Bamwe mu baganiriye na ICK News, bagaragaje ko amwe mu makosa aterwa n’abanyamaguru bakayahanirwa arimo; kwambukira ahatarabugenewe, kugenda mu muhanda basinze, kugenda bumva imiziki, kwambuka badashishoje, ngo babashe gusobanukirwa n’icyo umuyobozi w’ikinyabiziga agiye gukora.
Niragire Benjame utwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Muhanga avuga ko mu Ukwakira 2024, i Nyabisundu, umunyamaguru yamushyize mu makosa bakamuhana bitewe no kwambuka adashishoje.
Ati “Nari mu muhanda ngeze aho abanyamaguru bambukira (Zebra -crossing) haturuka umuntu hakurya yirukanka njye mba nageze aho bambukira, umupolisi wari uhari w’umudamu ahita ampagarika anyaka ibyangombwa arambwira ngo ndakosheje, mubaza ikosa nkoze arambwira ati ‘wambukanye amunyamaguru’ musobanuriye ko nakomeje kugenda kugirango atamputaza aranga anyadikira ibihumbi icumbi.”
Ni ibivugwaho rumwe na Niyomurengezi Faustin uvuga ko umunyamaguru yamushyize mu makosa ubwo yambukaga umuhanda amutunguye, ubwo yari ageze ku Murenge wa Nyamabuye, hafi y’inzira yagenewe kwambukirwamo n’abanyamaguru.
Niyomurengezi ati “Mu mpera z’icyumweru gishize umunyamaguru yarimo agenda y’umva imiziki mu matwi,yasaga n’uri muri siporo ageze hafi y’aho bambukira ahita yinjira mu mirongo dusa naho duhuriyemo, umupolisi wari hafi aho arampagarika aranyandikira ngo nambukanye umunyamaguru, musobanurira ko we yambutse bitunguranye atabanje kugaragaza ko agiye kwambuka, ntiyabyemeye ahubwo yahise anyandikira.”
Si abamotari gusa kuko na Niyigena Jean De Dieu utwara imodoka nto itwara abagenzi (Minibus) muri ‘Jali transport’, avuga ko bamuhaniye ku Ruyenzi aho yasanze abanyamaguru bari kwiganirira, abandi bari kuri telephone ahagarara hafi umunota abategereje abonye bakomeje kuganira aragenda bahita bamwandikira.
Ati “Nategereje ko bambuka mbonye ntawambutse ndakomeza ariko umupolisi yitaye ku byo nakoze. Ibyo birambabaza kubona nandikirwa ibihumbi 25,000Frw kubera abanyamaguru badashima ibyo umuntu aba yakoze”
Hakizimana Eloi utwara ikamyo we avuga ko bakunze kubangamirwa cyane n’abanyonzi bafata ku binyabiziga hamwe n’aburira imodoka.
Yagaragaje ko mu mpera za Nzeri 2024, mu Karere ka Muhanga yabonye umunyamaguru wuriye imodoka ya mugenzi we, yikubita hasi arapfa.
Ati “Yuriye imodoka umushoferi ntiyamubona ariko njye naramubonaga kubera ko nari muri inyuma ariko kubera ko mu muhanda w’igitaka imodoka iba igenda ikubita mu binoga, uwurira yaranyere yikubita hasi arapfa, haza polisi bajya gufunga umushoferi ndetse n’imodoka ye barayifunga “
Aba bashoferi basaba abishinzwe ko babafasha bagakora ubukangurambaga bigisha urubyiruko kwirinda kurira imodoka mu gihe ziri kugenda, by’umwihariko bakigisha abanyonzi ingaruka zo gufata ku modoka igihe zirimo kugenda cyangwa mbere yo guhana umushoferi bakagenzura neza uwateye impanuka bityo n’umugenzi akajya ahanwa.

ICK News yavuganye na SP Emmanuel KAYIGI, umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda avuga ko atemeranywa n’abo bayobozi b’ibinyabiziga kuko ngo ‘ntawe uhanirwa ikosa ry’undi,” cyane ko ngo umunyamaguru, abatwara amagare n’ibindi binyabiziga basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Agira ati “Umunyamaguru ntabereyeho kubangamira abatwara ibinyabiziga nk’uko nabo batemerewe kumubangamira. Niba agiye kwambuka, utwara ikinyabiziga asabwa guhagarara akamureka agatambuka, nawe mbere yo kwambuka akwiriye kureba ko adashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.”
SP Kayigi yihanangiriza abanyamaguru bagenda bumva umuziki, abatanguranwa mu muhand ndetse n’abanyonzi bafata ku makamyo agenda ndetse n’abayurira.
Ku bijyanye no kuba bagusha mu makosa abashoferi, SP Kayigi avuga ko umushoferi ufite uburyo yerekana ko yabangamiwe n’umunyamaguru cyangwa umunyonzi, yandikira ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda akabigaragaza ndetse ngo hari abarenganurwa iyo bigaragaye ko barenganye.
Ati “Byose bijyana n’iperereza, iyo byagaragaye ko umushoferi atabonye uwo muntu wafashe ku modoka, ntabwo ahanwa n’ubwo habayeho gutakaza ubuzima bw’umunyamaguru ashobora gufatwa akajyanwa gufungwa mu buryo bw’umutekano we ariko nyuma akarekurwa, ntawamenya hashobora kuba hafi aho hari abamuzi bakaba bagirira nabi uwo mu shoferi.”
Asoza yitsa ku kwibutsa buri wese ko akwiriye kugira ubushake bwo kwiga amategeko y’umuhanda kugira ngo arusheho gusobanukirwa n’inshingano ze mu kubahiriza amategeko.
Raporo iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) yo muri 2019, igaragaza ko ku rwego rw’isi abangana na 1/2 cy’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda ari abagenda n’amaguru, ku magare no kuri moto. Mu Rwanda, raporo ikagaragaraza ko impfu z’abagenda n’amaguru zingana na 32% by’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda.
Nta gushidikanya ko amwe mu makosa akorwa n’abanyamaguru, abatwara amagare ari mu bituma izi mpanuka zibaho ndetse zigatwara n’ubuzima bw’abantu.
