OIP-1.jpg

Afurika: Ubukene ku isonga mu bitera abana benshi kuva mu ishuri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rivuga ko miliyoni 244 z’abana n’urubyiruko bari hagati y’imyaka 6 na 18 ku isi hose bavuye mu ishuri. Amashuri kandi agera ku bihumbi 14300 yarafunzwe mu bihugu 24 bya Afurika guhera muri Kamena 2024 nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’Abanyanoroveji kita ku mpunzi (Norwegian Refugee Council).

Bimwe mu bihugu byibasiwe cyane ni Burkina Faso, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun, Tchad, Nigeria na Niger.

Ubukene, amakimbirane, politiki zidahwitse za guverinoma n’imihindagurikire y’ikirere, biri ku isonga mu mu kugira imbogamizi ikomeye mu burezi kubera ko umubare munini w’abana baturuka mu miryango ikennye badashobora kubona amashuri.

Ubusumbane bukomeye mu kugera ku burezi bwashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi buherutse gukorwa, bugaragaza ko 33% by’abana bageze igihe cyo kujya mu mashuri mu bihugu bikennye cyane, bangiwe amahirwe yo kwiga, ugereranije na 3% gusa mu bihugu byinjiza amafaranga menshi. Ibyo byerekana ubusumbane mu bukungu ku isi.

Raporo ya UNESCO yongeyeho ko ibihugu bikennye byakoresheje amadorari 55 gusa kuri buri munyeshuri mu 2022, ugereranije n’amadorari ibihumbi 8,543 ku bihugu bikize.

UNESCO ivuga ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite kimwe cya kabiri cy’abana bose bavuye mu ishuri ku isi yose.

Amakuru yasesenguwe na UNESCO kandi, atanga ikigereranyo cy’umubare w’abana bava mu ishuri mu bihugu 10 bya Afurika

Uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite umubare munini w’abana bataye ishuri

Nk’uko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bubigaragaza, ibihugu 10 bya mbere bifite umubare munini w’abana bavuye mu ishuri bibimburirwa na Nigeria aho ifite abagera kuri miliyni 18.18, Ethiopia ikurikiraho na miliyonin 11.1, Tanzania na miliyoni 6.42, DR Congo ifite miliyoni 6.17, Sudan ifite abataye ishuri miliyoni 5.6, Niger irakurikira na miliyoni 5.5, Uganda ni miliyoni 4.9, Angola ifte miliyoni 3.9, Burkina Faso na miliyoni 3.4, na Mali ifite umubare w’abana bangana na miliyoni 3.1 bataye ishuri.  

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads