Abahinzi bakora ubutubuzi bw’ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka mu Karere ka Kamonyi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kubashakira amahugurwa ahagije kugira ngo babikore kinyamwuga.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko uburyo babikoramo ari uburyo busanzwe bugamije kwirwanaho kugira ngo babone ibiti bahinga mu mirima yabo ndetse n’ibyo bagurisha mu baturage ariko ko atari ibintu bakora nk’umwuga ku buryo byabateza imbere ngo nabo bafashe abaturanyi babo kubungabunga ibidukikije no gufata neza imirima yabo.
Ingabire Constantine utuye mu Murenge wa Musambira avuga ko babanje kujya bagura ingemwe zo gutera mu isambu ye ariko abona byajya bimuhenda bituma afata umwanzuro wo gushaka uko bakora ubuhumbikiro bakajya basagurira n’abandi baturage.
Ati “Twatangiye tugura ibiti byo gutera mu isambu yacu gusa tubona byajya biduhenda. Ibyo byatumye dufata umwanzuro wo kwishakira ubuhumbikiro kugira ngo dutere ibiti dusagurire n’abandi bityo tubone amafaranga. Rero iyo tugize igihe cyiza tukabona imvura ku gihe tubona umusaruro.”
Ingabire Constantine akomeza avuga ko abantu benshi azi babikora bonyine mu buryo bwo kwirwanaho ariko avuga ko baramutse babonye amasomo n’amahugurwa kuri iyi gahunda byabafasha kwaguka no gufasha abaturanyi babo.
Ati “Abantu nzi babikora inaha, babikora bonyine nta buryo bwo kwishyira hamwe bwakozwe, buri wese aba yirwanaho. Ariko tugize amahirwe tukabona amasomo tukongererwa ubumenyi, byadufasha kwaguka mu bitekerezo no mu bumenyi, tukabikora neza kandi tugafasha n’abaturanyi kubona ibyo biti mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyongira Uzziel avuga ko Akarere kagiye gushaka uburyo kabaha ayo mahugurwa gafatanije n’abafatanyabikorwa b’aka karere babizobereyemo cyane ko hakenewe biti byinshi kandi bigezweho byo gukoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.
Ati: “Ayo mahugurwa rwose biroroshye kuyabaha kuko mu nshingano dufite harimo no kubongerera ubwo bumenyi na cyane ko dufite afatanyabikorwa babizobereyemo. Mu gihe kidatinze rero, ayo mahugurwa turayategura kandi tuyabahe kuko hakenewe ibiti byinshi kandi byiza bigezweho abaturage bakunze.”
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni bumwe mu buryo bwiza bwo gufata ubutaka no gufasha abaturage kongera umusaruro w’imbuto no kwiteza imbere.
Muri Kamonyi hari abafatanyabikorwa mu buhinzi bari gufatanya gushakira ingemwe abahinzi, ku buryo ibiti by’imbuto ziribwa bizakomeza kwiyongera binafasha abaturage kunoza imirire.
Muri Nyakanga 2024, byatangajwe ko u Rwanda ruzakira ihuriro ry’isi ryiga ku buhinzi bubangikanya ibiti bivangwa n’imyaka muri 2025 aho rizaba ribaye ku nshuro ya gatandatu.
Ni itangazo ryasohotse mu ihuriro ry’isi ryo ku nshuro ya gatanu ryaberaga i Quebec muri Canada tariki ya 21 Nyakanga.
Ihuriro ry’isi ryo ku nshuro ya gatandatu ku buhinzi bubangikanya ibiti bivangwa n’imyaka rizabera i Kigali muri 2025, rizahuriza hamwe intumwa zirenga 1,500 zirimo abashakashatsi, abarimu ba za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’ abikorera n’iza Leta hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu mihingire y’ ibiti bivangwa n’imyaka.
