Imodoka y’umushumba wa Kiliziya Gatolika (Popemobile) ni imodoka yihariye igenewe Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu gihe ari mu mbaga y’abantu benshi kugira ngo abashe kugaragara.

Iyi modoka yaje isimbura uburyo bwakoreshwaga mu gihe Papa yabaga arimo kuzenguruka asuhuza ndetse anaha umugisha imbaga y’abantu benshi. Ni uburyo bwitwaga “sedia gestatoria” aho Papa yabaga yicaye mu ntebe yabaga iteruwe n’abashinzwe umutekano we wa buri munsi.  

Kuva Popemobile yatangira gukoreshwa, hagiye habaho ubwoko butandukanye bw’izi modoka kuva Papa Paul VI yakoresha bwa mbere ‘Lincoln Continental’ yahinduwe mu 1965 ubwo yasuraga imbaga y’abantu mu Mujyi wa New York ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Muri ubwo bwoko, hari imodoka zifunguye, izindi zigira ibirahuri birinda amasasu zigenewe kuzamura umutekano wa Papa, cyane cyane nyuma y’igitero cyo kugerageza kumwivugana cyabaye mu 1981 kuri Papa Yohani Pawulo wa II.

Zimwe zifite intebe Papa agenderamo yicaye, izindi zakozwe ku buryo agenda ahagaze. Ubwoko butandukanye bw’izi modoka butuma abashinzwe imirimo ya Papa bashobora guhitamo imodoka ikwiye bitewe n’umutekano ukenewe, intera y’urugendo, umuvuduko w’urugendo, n’ibyo Papa yifuza.

Ibyapa (Plaque) by’imodoka zo muri Vatikani byose bitangirana inyuguti “SCV”, izina ryakuwe mu kilatini “Status Civitatis Vaticanae” (Leta ya Vatikani), hagakurikiraho nimero y’imodoka.

Imodoka y’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ikunze gukoresha icyapa “SCV 1”, ariko hari ibindi byapa kuva kuri “SCV 2” kugeza kuri “SCV 9” byakoreshejwe.

Popemobile ku buyobozi bwa Papa Yohani Pawulo wa II

Bwa mbere, Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga igihugu avukamo ‘Polonye’ yakoresheje imodoka y’umweru yakorwaga na kompanyi ya Starachowice. Mu bihe bitandukanye, izindi nganda nka Ford Ireland, OBAM, Mercedes-Benz n’izindi, zagiye zitanga imodoka Papa yifashisha mu ngendo ze.

Nyuma y’igitero cyo kugerageza kumwivugana muri 1981, imodoka y’Umuyobozi wa Kiliziya yongerewe ubwirinzi kugira ngo izajye ikingira amasasu. Mu 1982, ubwo yasuraga Ubwami bw’u Bwongereza, Papa yakoresheje imodoka za British Leyland zarimo izo ubwoko bwa Leyland T45 n’izindi za Range Rover zikoze mu buryo zidatoborwa n’amasasu. Imwe muri izi modoka ya T45 yagurishijwe mu 2006 ku mafaranga ibihumbi 37 by’amapawundi, indi ikaba iri mu Ngoro y’imodoka z’ubucuruzi mu Bwongereza.

Mu ruzinduko rwe muri Canada mu 1984, imodoka ya GMC Sierra niyo yakoreshejwe, yari yahinduwe n’uruganda rwa Thibault Fire Engines rwo muri Quebec. Nyuma iyi modoka yakoreshejwe mu rugendo rwa Papa muri Cuba mu 1998, hanyuma igaragazwa muri Canada Science and Technology Museum mu 2005.

Mu rugendo rwa Papa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 1987, imodoka ebyiri za Mercedes-Benz 230 G zasabwe n’urwego rushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru ‘Secret Service’ kugira ngo zihindurwe ku buryo umutekano wa Papa uba ari nta makemwa. Imwe muri izi modoka irimo iri mu ngoro ya Mercedes-Benz mu Budage.

Popemobile ku buyobozi bwa Papa Fransisiko

Papa Francis yagaragaje kwifuza ubuzima butarangwamo ibintu by’agaciro kenshi n’imodoka zoroheje.

Ubwo yari akiri Kardinali, yajyaga akoresha imodoka rusange, ndetse n’umunsi nyir’izina atorerwa kuba Papa, yagiye mu modoka rusange hamwe n’abandi bakardinali aho gukoresha imodoka ya Papa yo mu bwoko bwa Limousine.

Mu mujyi wa Vatikani, Papa Fransisiko akunze gukoresha ntoya ya Ford Focus. Mu ruzinduko rwe muri Koreya y’Amajyepfo muri Kanama 2014, yakoresheje imodoka ya Kia Soul. Mu gihe ubwo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2015, yakoresheje Fiat 500L.

Toyota Innova

Ubwo yari mu ruzinduko muri Indoneziya muri Nzeri 2024, Papa Fransisiko w’imyaka 87 yahisemo gukoresha ‘Toyota Innova,’ imodoka isanzwe ikoreshwa n’abaturage benshi bo muri Indoneziya, mu gihe muri Singapore yakoresheje Hyundai Ioniq 5.

Hyundai Ioniq 5 niyo yakoreshejwe ubwo Papa yasuraga Singapore