Uko iminsi ihita indi igataha, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Imibare y’ikigo Meta yo muri 2024, igaragaza ko WhatsApp yonyine ikoreshwa n’abangana na miliyari 2.78 ku isi yose ndetse bikaba biteganyijwe ko muri 2025 uyu mubare uzaba ugeze kuri miliyari 3.14.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kandi benshi mu bakoresha urubuga rwa Whatsapp barufungura nibura inshuro 25 ku munsi.
Uretse uru rubuga kandi, imikoreshereze y’izindi nka Instagram, Facebook, You Tube, Tiktok, snapchat [….] ikomeje kwiyongera mu bihugu binyuranye bigize isi.
Uko abantu biyongera mu gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, ni nako benshi bagaragaza impungenge ku mikoreshereze yazo kuko hari abagaragaza ko benshi bazikoresha mu buryo budakwiye.
Ibi bishingirwa ku bibazo bigenda bivuka bishingiye ahanini ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga aho benshi basigaye bashyira hanze ubuzima bwite bwabo cyangwa ubwa bagenzi mu buryo bworoshye.
Ibi bikorwa hifashishijwe gusangiza abandi amashusho, amafoto cyangwa se amagambo kuri izi mbuga zavuzwe.
Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza imyumvire itandukanye kuri uku gusangiza abandi amakuru yabo ya buri munsi, kuko hari ababona ko bidakwiye mu gihe hari abandi babona ntacyo bitwaye mu gihe bikozwe neza.
Munezero Mignonne wiga muri East African University Rwanda, agaragaza ko atari byiza gushyira buri kintu cyose ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Gusangiza abandi amakuru yawe yari buri kanya, uko wabyutse, uko wambaye, ibyo wariye n’ibindi, njye numva atari ngombwa kuko bituma ubuzima bwawe bujya ku karubanda. Umuntu ntabwo akwiye gutuma ubuzima bwe bujya ku karubanda, umuntu yishimira kuba hishamunda ubuzima bwe bukaba bwite akabusangiza abo ashaka gusa.”
Ku rundi ruhande ariko, uwitwa Kayira Bertrand wiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda I Butare we avuga ko gusangiza abandi ubuzima bwa buri munsi ntacyo bitwaye kuko mu buzima busanzwe ari byiza kugaragaza amarangamutima.
Ati “Iyo wishimye ‘urapostinga’ wababara ‘ugapostinga’ noneho ba bantu ‘badapostinga’ no mu buzima busanzwe usanga ari wa muntu ushobora kubabaza ntabikwereke.”
Kayira akomeza avuga ko abantu hari abasangiza abandi amakuru ku mbuga nkoranyambaga kubera amarangamutima, ababikora nta na kimwe bitayeho ndetse n’abadakunda kubikora.
Ibi kandi binagarukwaho na Muhoza Jennifer utuye i Kigali uvuga ko buri wese akwiye gukora ibimushimisha kuko ngo “icyo wakora cyose, abantu bagifata uko babishaka.”
Ati “Njye mbona abantu babyakira mu buryo butandukanye bagatekereza ko ibyo ‘upostinga’ bihura n’ubuzima urimo gucamo ako kanya. Ubwo niba ‘upostinze’ amashimwe barumva ko hari ibyabaye niba ‘upostinze’ ibirimo agahinda barumva ko ubabaye. Gusa njye numva niba ushaka ‘gupostinga’ ibintu runaka, ntukwiye kwita ku bari bubinenge kuko niyo utabikoze bamwe bibaza ese runaka yabaye iki ko ‘atagipostinga’. Abantu turagoranye, mbese ntawuneza rubanda.”
Impuguke zivuga iki ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga?
Mu kiganiro na Dr. Iyamuremye Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko nta muntu ukwiye gupimira uburwayi bwo mu mutwe ku byo umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Gupostinga ubwabyo ni igikorwa, ni imyitwarire ndetse bishobora no kugaragaza imitekerereze y’umuntu. Ubundi icyari cyo cyose kugira ngo ukijore (judging) uvuge ngo ntigisanzwe ukigereranya n’ibyo wowe ubona. Ubundi twebwe tuvuga ikintu ngo ntigisanzwe kubera ko kiri heju y’igikenewe cyangwa se kiri munsi y’igikenewe. Iyo ari byinshi kurenza igikenewe cyangwa se bike kurenza ibikenewe, niho dushobora kuvuga tuti kanaka afite ikibazo.”

Dr. Iyamuremye akomeza agira inama abantu ko mu gihe hari imigirire cyangwa imyitwarire idasanzwe ubonye ku muntu, icyiza ari ukumwegera ukamuganiriza byaba ngombwa ukamwegereza umuganga kugira ngo akorerwa isuzumwa.
Ati “Ihungabana ubwaryo, muganga wabugenewe niwe ukwiye kuryemeza, ntabwo abantu ubwabo aribo bakwiye kuvuga ko umuntu afite ihungabana mu mutwe bitewe nibyo ‘yapostinze’. Ahubwo nabagira inama ko mu gihe babona ibyo umuntu ‘yapostinze’ harimo ikibazo, ni byiza ko bamwegera bakamuganiriza bakumva koko ko afite ikibazo bityo bakamushyikiriza kwa muganga, Ariko abantu bakirinda kubihuza n’indwara bitewe nibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga kuko niba umuntu afite ikibazo bihita bimwongerera ikibazo kurushaho bitewe n’uko abantu bamuvuzeho cyane.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko imbunga nkoranyambaga zikoreshwa n’abagera kuri miliyari 4.8 bangana na 59% by’abatuye Isi.
Buri wese afite igisubizo yatanga ku kibazo iyi nkuru igarukaho gusa ni ngombwa kurushaho kwita ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga kuko Stephan Dreyer yagize ati “The Internet never forgets” cyangwa se ngo “Murandasi ntijya yibagirwa”
