RAB yatangije ku mugaragaro umushinga wo kwita ku bworozi bw’inka

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi (ILRI), cyamuritse ku mugaragaro umushinga wo gufasha aborozi b’inka kumenya amakuru y’uko bakwita ku nka zabo mu buryo bworoshye.

Nubwo wamurikiwe i Kigali uyu munsi, uyu mushinga wiswe ‘Africa Asia Dairy Genetics’ umaze umwaka utangiye mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko uzamara imyaka itatu.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri RAB, Dr. Uwituze Solange avuga ko ari umushinga uzafasha Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kumenya amakuru ajyanye n’inka zigomba kubangurirwa ndetse ukazanafasha aborozi kumenya uko bita ku nka zabo.

Dr. Uwituze Solange, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri RAB

Ati “Uyu mushinga ni igisubizo kuri twe nka RAB ndetse na MINAGRI kuko bizatworohereza kumenya amakuru y’inka zigomba kubangurirwa bitandukanye na mbere aho wasangaga aborozi binubira ko inka zabo baziteye intanga ntizifate, ibyanatumaga zitanga umukamo udahagije.”

Mu kumurika uyu mushinga hanasoanuwe ko umworozi azajya aba afite umuveterineri bakorana uzajya umuterera intanga agahita amuha ubutumwa bugufi bumwereka igihe inka izahakira kandi bikazanafasha RAB gukurikirana imirire y’inka.

 Ku ruhande rw’aborozi bagaragaje kwishimira uyu mushinga kuko hari byinshi ugiye gukemura birimo kwiyongera k’umukamo no kuba inka zizororoka ku rwego rushimishije.

Ibi byagarutsweho na Nshimiyimana Jean Bosco, umwe mu borozi bo mu Karere ka Gicumbi.

Nshimiyimana ati “Uyu mushinga ni mwiza kuko udufasha kumenya uko tugomba kwita ku nka zacu kandi amakuru tuzajya tubona azajya atuma tuzikurikirana. Urugero, nko mu gihe ufite inyana wayiteje intanga, bizajya biguha kumenye ingano y’amata ukama kugira ngo udacura inyana iri munda kandi ukanamenya uburyo ugomba kwita kuri nyina.”

Nubwo aborozi bavuga ko umukamo ugenda ugabanuka, bagaragaza ko biteze ukwiyongera k’umukamo kubera uyu mushinga.  

MINAGRI igaragaza ko umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata ugenda wiyongera kuko nko muri 2005, mu Rwanda habonekaga litiro 142,500,000 ku mwaka, mu gihe uyu munsi zigeze kuri litiro zirengaho gato 1,060,000,000 aho byikubye inshuro hafi enye ku mata umunyarwanda anywa ku mwaka, kuko zavuye kuri litiro 20.5 zikagera kuri 78.7.