Abadepite bo muri Afurika bahuriye i Kigali mu biganiro ku igenzura ry’imikoreshereze y’imari ya Leta

Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, yatangije i Kigali amahugurwa y’iminsi itatu ahuza abadepite n’abandi bafite uruhare mu kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, agamije kungurana ubumenyi ku buryo bwo kunoza igenzura ry’imari y’igihugu n’imikoreshereze y’inkunga.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ubunyamabanga bwa AFROPAC ku bufatanye n’Global Fund, ahuza abarenga 60 baturutse mu bihugu birindwi bya Afurika. Abitabiriye barimo abadepite bagize Komisiyo zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa igira iti “Gushimangira igenzura n’uburyozwacyaha mu micungire y’imari ya Leta: amahugurwa yo gusangira ubumenyi ku igenzura ry’inkunga z’ubuzima zitangwa na Global Fund.”

AFROPAC ni ihuriro ry’amakomite y’Inteko zishinga amategeko muri Afurika ashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta. Intego yaryo ni ugufasha Inteko zishinga amategeko gukomeza ubushobozi bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, guteza imbere gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Muri ibi biganiro, haribandwa ku buryo abadepite bashobora kurushaho gukurikirana imikoreshereze y’inkunga zishyirwa mu bikorwa by’urwego rw’ubuzima, by’umwihariko izitangwa na Global Fund mu kurwanya SIDA, igituntu na malariya, no gushimangira gahunda z’ubuzima zirambye.

Global Fund ishimangira ko igenzura ry’inkunga rigomba kureba niba amafaranga n’ibindi bikoresho byatanzwe bikoreshwa neza, niba gahunda zishyirwa mu bikorwa hakurikijwe intego zari zateganyijwe ndetse no kumenya hakiri kare imbogamizi zishobora gutuma intego zitagerwaho.

U Rwanda rumaze igihe rukorana na Global Fund. Mu 2024, u Rwanda na Global Fund batangije gahunda nshya z’inkunga ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 174 z’amadolari, zizakoreshwa mu kurwanya SIDA, igituntu na malariya no gukomeza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima mu gihe cya 2024-2027.

Aya mahugurwa abaye kandi mu gihe u Rwanda rwakomeje kugira uruhare mu bikorwa bya Global Fund, aho kugeza muri Kanama 2026 rwari rumaze gutanga miliyoni 5.67 z’amadolari muri uyu muryango, ndetse rukaba rwarasezeranyije gutanga miliyoni 3.25 z’amadolari mu cyiciro cy’inkunga ya 2026-2028.

Mu gihe cy’iminsi itatu, abitabiriye aya mahugurwa barasangira ubunararibonye bw’ibihugu byabo, barebera hamwe uburyo Inteko zishinga amategeko zashimangira igenzura ry’imari ya Leta, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, cyane cyane mu mikoreshereze y’amafaranga agenewe gahunda z’ubuzima.