Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuyubaka, no kuyihuza n’ibikenewe ku mugabane no kuyikoresha mu buryo bwagutse.
Yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya ‘Unstoppable Africa 2026’ yateguwe na Global Africa Business Initiative (GABI), ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abashoramari, abayobozi b’ibigo n’abandi bafata ibyemezo ku bijyanye n’iterambere rya Afurika.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubwenge buhangano bukunze kuvugwa nk’ahazaza heza Afurika ikwiye kubyaza umusaruro, ariko ko mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane bugikoreshwa ku rugero ruto ugereranyije n’ubushobozi bufite.
Yagize ati “Ubwenge buhangano bukunze gusobanurwa nk’amahirwe akomeye Afurika ifite. Ibyo ni ukuri. Ariko nanone birakwiye kuvugwa ko mu bihugu byinshi byacu, bukoreshwa ku gice gito cyane cy’ubushobozi bwabwo.?”
Yavuze ko ibi bituma Afurika ikwiye kwibaza ikibazo cy’ingenzi kirenze kumenya uburyo yakoresha AI, ahubwo ikibaza abazayubaka n’abazaba bafite ububasha kuri yo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Afurika itagishaka kuba umuguzi gusa w’ikoranabuhanga ryubakiwe ahandi, ahubwo ko ishaka kugira uruhare mu kuriteza imbere no kurishyira mu bikorwa mu buryo bujyanye n’ibibazo n’amahirwe by’abaturage bayo.
Ati “Muri Afurika, ntitukinyurwa no kuba abaguzi gusa b’ikoranabuhanga. Turashaka kuryubaka, kurihuza n’ibyo dukeneye no kurikoresha ku rugero runini, mu buryo bujyanye n’imiterere yacu ndetse n’ibikenewe n’amahirwe y’abaturage bacu.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda ruri kugerageza kugaragaza uko Afurika yakwitegura gukoresha ayo mahirwe, rushingiye ku ishoramari rimaze imyaka rishyirwa mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga.
Yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwafashe ibyemezo byihariye byo guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, birimo umuyoboro mugari wa internet ukoresha fibre optique ndetse no kugeza internet ya 4G ku bantu hafi ya bose.
Yongeyeho ko u Rwanda rwatangiye kugerageza ikoranabuhanga rya 5G, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no gutegura igihugu ku cyiciro gikurikiyeho cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Iyi nama ya Unstoppable Africa 2026 yabereye i New York ku wa 20–21 Nzeri 2026, ku nsanganyamatsiko igamije kwibanda ku buryo Afurika yakongera ubucuruzi, ishoramari, ikagira uruhare mu kugena agaciro k’ibyo ikora no kwihangira ibisubizo by’ikoranabuhanga.

