Papa Leo XIV yasabye abatuye isi gukomeza umuhate wo guharanira amahoro, kandi bagasenga kugira ngo amakimbirane n’urugomo bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’isi bihagarare.
Ibi yabitangaje ku Cyumweru, ubwo yari amaze gutanga umugisha kuri Place Saint-Pierre i Vatican, imbere y’imbaga y’abari bateraniye aho.
Papa Leo XIV yagarutse ku myaka 25 ishize habaye ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001 byahitanye abantu 2,977 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yasabye ko abahitanywe n’ibyo bitero bakomeza kwibukwa, ndetse anasengera abakomeje kubana n’ibikomere n’ingaruka zatewe n’ayo mahano.
Yongeyeho ko kwibuka ibyabaye kuri uwo munsi bidakwiye kuba gusa ugusubira mu mateka, ahubwo ko bikwiye no gutuma abantu bongera gutekereza ku gaciro k’amahoro n’uburyo bwo kuyabungabunga.
Mu gihe amakimbirane n’urugomo bikomeje kugira ingaruka ku bantu benshi hirya no hino ku isi, Papa Leo XIV yasabye abantu kongera imbaraga mu gusengera amahoro.
Ubu butumwa bwa Papa buje mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje guhangana n’intambara, amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo, bikomeje gutuma abaturage batakaza ubuzima, ingo zabo n’amahirwe yo kubaho mu mutekano.
Muri ubwo butumwa, yavuze ko urwango n’urugomo bishobora gukomeza kwiyongera igihe abantu benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije ndetse n’akarengane.
Papa Leo abona ko kubaka amahoro bidakwiye kugarukira gusa ku guhagarika intambara cyangwa kurwanya ibikorwa by’urugomo. Ahubwo hakenewe no gukemura ibibazo by’ubukene, akarengane n’ubundi busumbane bishobora gutuma abantu cyangwa imiryango yinjira mu makimbirane.
Yasoje ubutumwa bwe asaba abantu gukomeza gusenga no kugira uruhare mu kubaka isi irangwa n’amahoro, mu gihe amakimbirane n’intambara bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.
Yanditswe na Umutesi Josiane
