Umujyi wa Kigali wasabye ibigo bya Leta, iby’abikorera, ibigo by’ubucuruzi, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare mu kurimbisha Umujyi mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2026.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 8 Nzeri 2026, Umujyi wa Kigali wamenyesheje abafatanyabikorwa ko basabwa kurimbisha aho bakorera, guhera tariki ya 1 Ukuboza 2026 kugeza tariki 7 Mutarama umwaka utaha wa 2027.
Umujyi wa kigali watangaje ko abafatanyabikorwa bifuza kurimbisha ahantu rusange basabwa kohereza inyandiko isaba, igaragaza aho bifuza kurimbisha, ingengo y’imari y’ibikorwa ndetse n’amasezerano yabo.
Ukomeza uvuga ko ubwiza by’Umujyi mu gihe cy’iminsi mikuru ari inshingano ya buri wese, bityo ugasaba abafatanyabikorwa kugira uruhare muri iki gikorwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abafatanyabikorwa bose kuzagira uruhare mu bikorwa byo kurimbisha Umujyi mu gihe cy’iminsi mikuru, kugira ngo Kigali irusheho kugira isura nziza kandi irangwe n’umwuka w’ibyishimo mu mpera z’umwaka wa 2026 no mu ntangiriro za 2027.
Yanditswe na Umutesi Josiane
